
Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Nyanza hateganyijwe umukino wa gicuti hagati ya Rayon Sports na AS Muhanga, umukino uzabera i Nyanza.
Mu myitozo ya nyuma ya Rayon Sports yo gutegura uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports yatangarije Kigali Today ko yifuza gukinisha Jules Ulimwengu uheruka kugurwa na Rayon Sports.
Ati "Ni amahirwe kuba twarabonye rutahizamu ugomba kudufasha mu mikino yo kwishyura, tugomba kuzamukoresha ku mukino uzaduhuza na Muhanga, kugira ngo anamenyerane na bagenzi be."

Rayon Sports izakina umukino wa gicuti na AS Muhanga, umukino uzaba ugamije kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu, uwo mukino ukaba ari kimwe mu bikorwa bizatangira saa Saba kuri Stade ya Nyanza, mu rwego rw’ubwo bukangurambaga.
Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na AS Muhanga warangiye Rayon Sports itsinze AS Muhanga igitego 1- 0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimira kumakuru meza mutugezaho Abareyo turanje mukomeze muhe update
Mbanje kubashimira. Kubwamakuru
Meza mutugezahope
Murabantu babagabo
Nkaba ndumwe mubagize. KT faniss family group
Tugoratuti abakuru n,abato dushyize hamwe ntacyatunanira. Not yonteroyacu.
Naho.
As Muhanga. Tuzayitsinda.
Murakoze yari umukunzi wanyu Ignace Bebecool Packe Jongo who w, inyamirambo kumumena.
Caleb we ageze he agaruka ngo Rayon ijye yatakisha abataquant batatu b’ibikurankota maze turebe uko bahangana na babandi Mukara Fc yaguze mu mahanga mu buryo bw’amanyanga kandi atari igihe cyo kugura b’abanyamahanga!