Ulimwengu Jules uyoboye abandi mu busatirizi muri Shampiyona y’u Rwanda 2018/2019, aho amaze gutsinda ibitego 12 ashobora kudakina umukino Rayon Sports izaba yakiriyemo Kiyovu, nyuma y’aho uyu mukinnyi ari kubarizwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Uyu rutahizamu yagiye i Burundi aho yakinnye umukino ubanza n’ikipe ya Congo Brazzaville, kugeza ubu akaba ari i Brazzavile aho agomba gukina wo kiwshyura kuri uyu wa Kabiri, akazahava asubira i Bujumbura mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Ulimwengu akaba yiyongereye kuri Niyonzima Olivier Sefu utazakina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo, gusa no ku ruhande rwa Kiyovu bakazakina badafite ba rutahizamu babiri ari bo Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro kubera amakarita, ndetse na Shavy Babicka wavunikiye mu ikipe y’igihugu ya Gabon y’abatarengeje imyaka 23.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon ifite alternative:
GK :Mazimpaka
Defense: Radu,Manzi, Eto
Midfilders: Ange, Mugheni, Djabel, Mugisha, Rutanga
Strickers: Sarpong, Da Silva.
Uzaba ureba.
Rayon ifite alternative:
GK :Mazimpaka
Defense: Radu,Manzi, Eto
Midfilders: Ange, Mugheni, Djabel, Mugisha, Rutanga
Strickers: Sarpong, Da Silva.
Uzaba ureba.