Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) bwatangaje Jules Karangwa yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.

Ibi byatangarijwe ku mbugankoranyambaga za Rwanda Premier League aho yavuze ko itewe ishema no gutangaza iri shyirwaho rya Jules Karangwa.

Yagize iti"Rwanda Premier League yishimiye gutangaza ishyirwaho rya Bwana Jules Karangwa nk’umuyobozi Nshingwabikorwa (CEO), guhera ku ya 6 Kanama 2025.Azatangira imirimo ku mugaragaro ku ya 1 Nzeri 2025."

Jules Karangwa yari amaze imyaka itandatu akorera mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuva mu 2019 aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umujyanama mu by’amategeko, akaba kandi yarabaye Umunyamabanga Mukuru by’agateganyo mu gihe yari aherutse kugirwa umujyanama mu bya tekinike.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka