José Mourinho asanga atagikwiye kwitwa “The Special One”

José Mourinho utoza Real Madrid, asanga atagikwiye gukomeza kwitwa akazina “the special one” bivuze umuntu udasanzwe, ahubwo ko akwiye kwitwa “the only one” bisobanuye umuntu wihariye bitewe n’uko amateka yakoze nta wundi urayageraho.

Benshi mu bakunzi ba ruhago, baba abakunda cyangwa abadakunda uyu mutoza bemera byibura ko yifitemo impano zitandukanye, byagera noneho ku kuvugana n’itangazamakuru agahebuza kuko agira amagambo atyaye cyane. Ayo aherutse gutangaza yayacishije kuri televiziyo yo muri Portugal yitwa SIC.

Mourinho yagize ati: “bitewe n’uko nabashije gutwara ibikombe hafi ya byose, ntabwo nkigereranywa n’abandi”.

Bimugaragaraho rwose ko arambiwe ko bamwita “the special one”, Mourinho yatangaje akandi kazina bashobora kumuhamagara.

Yagize ati: “Nabishaka ntabishaka, ni jyewe gusa ku isi yose wabashije gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona zikomeye mu burayi. Bityo rero aho gukomeza kunyita “the special one” wenda bashobora kunyita “the only one” kugeza ubwo hazagira undi ukora nk’ibyo nakoze”.

José Mourinho yatwaye primier league inshuro ebyiri ubwo yatozaga Chelsea, atwara inshuro ebyiri shampiyona ya Portugal ubwo yatozaga FC Porto, atwara Serie A inshuro ebyiri na Inter Milan ndetse anatwara La Liga muri Real Madrid atoza.

Uyu mugabo ntiyibagiwe kugaragaza ko akazi yakoze muri Espagne katoroshye, aho yibukije ko indi kipe yose izagerageza kwihagararaho muri kiriya gihugu itazabona umwanya urenze uwa gatatu, kuko ngo ibiri ya mbere ifite ba nyirayo.

Mourinho yashoje yishongora ku bandi batoza ko kuva yatwara ibikombe hafi ya byose yatangiye kudohora, ubu ngo noneho uwashyiramo akabaraga ashobora nawe kugira agakombe amutwara.

Jean Noel Mugabo

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

A P R Izongere Andi Maraso

MANIRAGUHA J damascene yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka