Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ryari ryahaye u Rwanda Tariki ya 25 Mata 2019 nk’umunsi ntarengwa, ngo rube rwamaze kwishyura asaga $215,000 rubereyemo uwari umutoza w’Amavubi, Jonathan McKinstry, wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

Jonathan McKinstry yamaze kwishyurwa Miliyoni 198 yishyuzaga Ferwafa
Kugeza ubu nk’uko byemezwa n’inzego zibishinzwe, uyu mutoza ubu yamaze kwishyurwa akayabo ka Miliyoni 198 Frws, mu rwego rwo kwirinda n’ibihano byari kuzahabwa u Rwanda harimo no kuruhagarika mu bikorwa by’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ubwo yishyuwe kd bitubere isomo kk ayo Frw ntago yarabuze icyo yakora ark ntakundi byagenda
Aliko budget ya FERWAFA cyangwa MIJESPOC iturukahe? Aya ma miriyoni abaye yishyurwa mu misoro y’abanyarwanda cyaba ari ikibazo gikomeye. Mubare imiti, cyangwa girinka, amazi, amashanyarazi biri muri ziriya miriyoni. Nihatari kabisa.