Urubuga rwa interineti rwo muri Kenya Michezoafrica.com ruvuga ko umutoza wa Sofapaka David Ouma yashimye cyane Bagoole cyane ko ngo akina ahantu henshi mu kibuga akaba ari nayo mpamvu yasabye ibuyobozi bw’ikipe kumugura.
Ouma yagize ati, “Bagoole ni umukinnyi ukomeye kandi ushobora gukina ahantu hose mu kibuga yakinishwa, ariko cyane cyane ashobora gukina neza hagati ndetse n’inyuma nka myugariro”.
Ikipe ya Sofapaka ikunze kugura abakinnyi b’Abanya-Uganda, kuko Musa Mudde na Hakim Ssenkumba b’Abanya-Uganda nabo bakinnye muri iyo kipe.
Bagoole wakinnye mu Rwanda muri Atraco, APR FC agasoreza muri Rayon Sport, avuye mu Rwanda afashije Rayon Sport kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9, akaba yarayifashije cyane mu gukina hagati, dore ko yakinnye hafi imikino yose ya shampiyona kuva yayigeramo muri Mutarama 2013.
Johnson Bagoole uvuga ko afite imyaka 28, abaye umukinnyi wa kabiri uvuye muri Rayon sport nyuma ya Nzarora Marcel wamaze kwemera kuzajya muri La Jeunesse, gusa ubu akaba ari kumwe na Rayon Sport muri CECAFA irimo kubera muri Soudan.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|