Nyuma y’aho Umunya-Serbia Milutin Sredojevic Micho asezereye ku mirimo yo gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Uganda “FUFA” rikomeje gushakisha umutoza wamusimbura.
Ku rutonde rw’abamaze kumenyekana ko bifuza uwo mwanya, harimo Johnny McKinstry wahoze atoza Amavubi akaza gusezererwa umwaka ushize, aho nawe yifuza kuba yatera ikirenge mu cya Micho wasezerewe mu Rwanda ariko akaza kwitwara neza muri Uganda Cranes ndetse akaza no kuyijyana mu gikombe cy’Afurika nyuma y’imyaka myinshi itajyayo

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Kawowo cyandikirwa muri Uganda, abatoza bagera kuri 30 ni bo bamaze kwandika basaba gutoza Uganda, barimo Claude Le Roy watoje ibihugu byinshi byo muri Afurika nka Cameroon, Senegal, DR Congo, Ghana ndetse na Togo.
Harimo kandi Bobby Williamson wigeze no gutoza Uganda hagati ya 2008 na 2013, Moses Basena utoza ikipe ya Uganda by’agateganyo kugeza ubu na Jackson Mayanja, hakabamo ndetse n’Umunya-portugal Joao Miguel De Castro Ferreira w’imyaka 34 uzatoranywa akaba azatangazwa tariki 15/11/2017.

Abatoza batoje Uganda kuva mu mwaka wa 1969
Burkhard Pape – 1969-1972
David Otti – 1973-1974
Westerhoff Otto – 1974-1975
Peter Okee – 1976-1981, 1983
Bidandi Ssali – 1982
George Mukasa – 1984-1985
Barnabas Mwesigwa – 1986-1988
Robert Kiberu – 1988-1989
Polly Ouma – 1989-1995
Timothy Ayieko – 1995-1996
Asuman Lubowa – 1996-1999
Paul Hasule – 1999
Harrison Okagbue – 1999-2001
Paul Hasule – 2001-2003
Pedro Pasculi – 2003
Leo Adraa – 2003-2004
Mike Mutebi – 2004
Mohammood Abbas – 2004-2006
Laszlo Csaba – 2006-2008
Bobby William – 2008-2013
Milutin Sredojevic – 2013-2017
Moses Basena (Umutoza w’agateganyo kuva mu kwa munani 2017
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|