Mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR yanganyije na Gicumbi 0-0.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Jimmy Mulisa yagaragaje ko ababajwe cyane n’imyitwarire y’abakinnyi be hanze y’ikibuga, binagira ingaruka mbi ku musaruro wo mu kibuga.
"Hari igihe umutoza adakinisha abakinnyi bamwe bakumva ko ari we kibazo, ariko se nzaba umutoza njye no gucunga ko abakinnyi baryamye? Menye aho basohokera, mbishoboye nabikora"
Jimmy Mukisa yasimbuje Iranzi Jean Claude na Muhadjili igice cya mbere kikirangira, atangaza ko iyo bishoboka yari gusimbuza n’abandi benshi.
"Abakinnyi bacu bagomba kuba abanyamwuga bakamenya uko bategura umukino, mu bakinnyi 10 bari mu kibuga wasangaga bane bari kwitemberera ngira ngo mwabibonye, iyo bishoboka nari gusimbuza benshi"
Jimmy Mulisa yatangaje kandi ko hashobora kuzagaragara impinduka mu bakinnyi mu mikino y Shampiona iri imbere
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mubareke batembere nkabandi ba star bose ubu se ba pogba ntimubona uko barya isi! ba neymar ntimubabona? ni mukomeza kubacunga cyane bazaba flop
mwatubwiye bafatiye kumanota angahe kubanyeshuri bajya muri boarding mutumare amatsiko murakoze
Vraiement biba bibabaje iyo abantu badaha agaciro umwuga ubatunze na family zabo... Akaba Ari nayo mpamvu usanga batazamura urwego rwabo muri career ya football Ngo bagere kurwego international. Bitubabaza kurushaho nkabanyarwanda
Murakoze