Ni umukino wabanjirijwe no gufata umunota wo kwibuka abakinnyi n’abagize ikipe ya Chapecoense yo muri Brazil, abakinnyi bari batwawe n’indege yahitanye abantu 71, hakarokoka 6 gusa.

Nyuma yaho ku I Saa Cyenda n’iminota 35, ni bwo umukino waje gutangira, utangira ikipe ya APR Fc, isatira cyane, aho ndetse no kubona koruneri 3 mu minota 20 ya mbere, ndetse biza no kuviramo ikipe ya Etincelles kuvunikisha umunyezamu wayo Rukundo Protogene wari umaze akanya asatirwa cyane n’ikipe ya APR Fc, bituma n’umukino umara hafi iminota 10 wahagaze.
Abakinnyi babanje mu kibuga
APR Fc: Ntaribi Steven, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Hervé, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Nkinzingabo Fiston, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Benedata Janvier, Habyarimana Innocent

Etincelles: Rukundo Protogene, Nahimana Issiaka, Mbonyingabo Regis, Kayigamba Jean Paul, Mutamba Calamossa Guillain, Nsengiyumva Idesbalde, Manishimwe Yves, Byamungu Cedrick, Nsengayire Shadad, Mugenzi Cedrick

Ku munota wa 35 w’umukino gusa, Issa Bigirimana nyuma yo gushota umunyezamu wa Etincelles wari ugiyemo asimbura akawugarura, Nkinzingabo Fiston nawe yaje kongezamo uwo mupira biranga, ariko Bigirimana Issa aragagaruka ahita atsindira APR Fc igitego cya mbere, n’igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino APR yakomeje gusatira cyane ikipe ya Etincelles, ndetse n’umutoza Jimmy Mulisa akora impinduka zigamije gukomeza ubusatirizi, akuramo Nkinzingabo Fiston yinjizamo Sibomana Patrick, nyuma aza no gushyiramo Mwiseneza Djamal wari umaze umwaka urenga ari mu mvune.
Ku munota wa 75 w’umukino, ku ishoti rikomeye yatereye kure, Bizimana Djihad yaje kubonera APR igitego cya 2, anagitsinda ikipe yakuriyemo mbere y’uko yerekeza muri Rayon Sports na APR Fc
Mu minota ya nyuma y’umukino, Kambale Salita Gentil yamanukanye umupira, maze acenga Rugwiro Hervé, ahita arekura ishoti y’imoso, umunyezamu Ntaribi Steven ntiyamenya aho umupira unyuze, umukino uhita urangira ari 2-1.
Andi mafoto kuri uyu mukino









National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
wait you will see my team rayon sport
APR FC, urarye uri menge RAYON SPORT turi maso kandi twiteguye kugutera ibihe byose, ahubwo umukino utinze kugera.
Mutwange ntacyo muzadutwara,ahubwo mubetayari iki gikombe nishiraniro.
Apr fc oyeee mumajyaruguru iburura turayemera kbs kinoni nkenke
Apr wap turabanga abareyo twese!!!