Jimmy Mulisa wari umaze ibyumweru bitatu muri ayo mahugurwa yateguwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) ku rwego rwa B (UEFA Licence B), yabwiye Kigali Today ko yize byinshi bitandukanye bizamugirira akamaro mu butoza kandi ko yiteguye gusangiza ubwo bumenyi ku batoza bagenzi be cyane cyane abatoza amakipe y’abana.
Yagize ati “Nagize amahirwe yo kujya mu mahugurwa mu gihugu cy’u Budage nk’umutoza hari byinshi nigiyeyo bizamfasha mu mwuga wanjye kandi nzabisangiza abandi, hari igihe nsura amashuri yumupira w’amaguru atandukanye(Centre de Formation) nzabereka uburyo abandi bategura abo bana”

Yunzemo agira ati ”Twasuye amashuri y’umupira w’abana yo mu budage abiri batweretse uburyo bategura kandi nabonye ari byiza ibyo rero nazabisangiza abandi batoza b’abana”
Agiriwe icyizere cyo gutoza AMAVUBI ku buryo buhoraho nawe ntiyacyiyima
Mulisa Jimmy yagiriwe icyizere cyo kuba umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu AMAVUBI , nyuma yo kwirukana uwari umutoza mukuru Jonathan McKinstry muri Kanama abasha gutwara Amavubi muri Ghana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’afurika ananganyirizayo, avuga ko agiriwe icyizere ubumenyi amaze kubona bwamufasha kwitwara neza nk’umutoza mukuru.

Ati ”Kuva na kera nkiri umukinnyi sinigeze mpunga inshingano kandi umukinnyi n’umutoza nta kintu gihinduka cyane ubwo rero kuba naragize amahirwe nkagirwa umutoza wungirije w’AMAVUBI sinabyanga kandi mu budage twize byinshi.”
“Wenda ibintu navuga twize bigendanye n’amakipe y’ibihugu ni nko gusesengura ikipe, batweretse uko bategura ikipe yabo y’igihugu iyo bategura imikino itandukanye ku buryo numva byangirira akamaro”

Aya mahugurwa Jimmy Mulisa avuyemo yatangiye taliki ya 4 Nzeli 2016 asozwa tariki ya 29 Nzeli 2016 hakaba haratanzwe impamyabushobozi yo ku Rwego rwa Uefa B, akaba yiyongereye ku bandi banyarwanda bayihawe barimo Nyinawumuntu Grace utoza ikipe y’igihugu y’abagore y’umupira w’amaguru, Mashami Vincent utoza Bugesera Fc ndetse na Seninga Innocent utoza ikipe ya Police .
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkeneye kumenya ichonakora kugirango menyegukina umupira wa maguru
Ibyonibyo dushaka nabisangize abandi ntacyabahishe