Jean Marie Ntagwabira wari diregiteri w’imikino mu ikipe ya Sunrise, yari amaze hafi ukwezi afite uburwayi bwatumaga atanagaragara mu mikino itandukanye ikipe ye yaherukaga gukina.
Amakuru ava mu bitaro bya Kanombe uyu mutoza yari arwariyemo, avuga ko yaba yazize indwara y’umwijima.

Ntagwabira yatoje amakipe atandukanye mu Rwanda harimo APR FC, Atraco, Kiyovu Sports na Rayon Sports. Uyu kandi, akaba yari yungirije Ratomir ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cya Afurika muri CAN.
Ntagwabira Jean Marie w’imyaka 41, asize umwana umwe w’umuhungu Ntagwabira Cedric w’imyaka itandatu n’igice.
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo kbsa
Imana imwakire mubayo. ariko n’umwijima wubuhe bwoko?A ,B ,C ?
Imana imuhe iruhuko ridashira
Nyagasani Mana ishobora byose wakire Ntagwabira jean marie nu bwami bw’ijuru.icyo muziho yavugaga ibintu uko abibona atabiciye iruhande kdi ntakimuteye ubwoba.RIP
RIP Imana imwakire mubayo.pole k’umuryango we ndetse na sunrise
R I P gusa umuryango w’uwabuze ugire ukwihangana kdi duhombye umugabo winararibonye muri ruhago nyarwanda.
Umwijima???????????????U
Twifatanyije n’umuryango we mu kababaro,ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange.Uyu mwana we Imana izamukuze
Twifatanyije n’umuryango we mu kababaro,ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange.Uyu mwana we Imana izamukuze
Twifatanyije n’umuryango we mu kababaro,ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange.Uyu mwana we Imana izamukuze