Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko nu gihe byari biteganyijwe ko James Tubane atangira imyitozo ku wa kane tariki 13/11/2014, yaje kubwirwa n’abaganga ko agomba kongera kubagwa kugirango ikibazo cy’amaso afite gikemuke neza.

James Tubane wari wahawe ukwezi ngo agaruke mu kibuga, yatangarije Kigali Today ko koko agomba kubagwa gusa igihe bizakorerwa kikaba kitaramenyekana. Yagize ati “Ni byo hari ibizamini bibiri bagomba gukora (ku maso) nimbona amafaranga bazabikora”.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Ntampaka Theogene, we yatangarije Kigali Today ko bagiye kuvugana n’abaganga kugirango bamenye imyanzuro yanyuma ku maso y’uyu mukinnyi wabo.

“Bari babanje kuduha ukwezi ngo abe yagarutse. Ubu turashaka kuvugana n’abaganga tukamenya raporo yabo yanyuma nibwo tuzamenya igihe azasubirira mu kibuga”; Ntampaka.
James Tubane yaje muri Rayon Sports ubwo umwaka wa shampiyona wa 2013-2014 wari usojwe. Uyu mukinnyi wari uvuye muri As Kigali, yafashije iyi kipe kwitwara neza mu mikino ya CECAFA ndetse akaba yari umwe mu nkingi za mwamba iyi kipe y’i Nyanza yateganyaga gushingiraho ubwugarizi.

Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo bintu byo kubarura abafana ba rayon spots byo ni sawa kabisa biziye igihe; ahubwo bigezehe cyangwa babikorerahe ngo natwe twibaruze. igihe kirageze ngo natwe nk’aba rayon twikoremo ngo dutunge ikipe yacu. congz kubuyobozi niyo kapmanikabisa
ndumva aribyo byiza kbsa nibwo twakongera kuzamuka kbs
ndumva aribyo byiza kbsa nibwo twakongera kuzamuka kbs