Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu "AMAVUBI" Tuyisenge Jacques ari umukinnyi mushya w’iyi kipe .

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu mukinnyi atabashije kumvikana na APR FC mbere y’uko umwaka w’imikino urangira. Hari hashize iminsi bivugwa ko Jacques Tuyisenge azerekeza mu ikipe ya Police FC.

Jacques Tuyisenge yari amaze iminsi ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC ngo abe yayikinira nk’uko umunyamabanga w’iyi kipe CIP Obed Bikorimana yari yabyemereye Kigali Today.
AS Kigali iri kwiyubaka bikomeye kugira ngo izitware neza mu mikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup ndetse no mu mikino y’imbere mu gihugu yari iherutse kongerera amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu wayo Shaban Hussein Tchabalala.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|