Hashize iminsi uwari Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Habimana Hussein asoje amasezerano ye ariko ntiyongerwa, bituma uyu mwanya wongera gushyirwa ku isoko.

Kugeza ubu abakandida batatu bahatanira uyu mwanya barimo Umubiligi Jacky Ivan Minnaert watoje Rayon Sports inshuro ebyiri ndetse na Mukura VS zo mu Rwanda, AFC Leopards yo muri Kenya ndetse n’izindi.

Harimo kandi umutoza Seninga Innocent ubu utoza Musanze Fc ariko akaba yaranatoje amakipe arimo nka Kiyovu Sports, Police Fc, Bugesera Fc ndetse na Etincelles. Harimo kandi Hitimana Thierry watoje ikipe ya Rayon Sports ndetse anatoza ikipe Namungo yo muri Tanzania.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, umutoza Ivan Minnaert yemeje ko yatanze ibisabwa ngo ahatanire uyu mwanya, anemeza ko anafite icyizere cyinshi cyo kuba yakwegukana uyu mwanya.
“ Ni byo natanze ubusabe ku mwanya wa Diregiteri Tekinike, buri wese arabizi ko mfite uburambe bw’igihe kirekire mu bintu binyuranye. Kandi nzi neza cyane umupira wo mu Rwanda ariko mu gihe Ferwafa itaratanga amakuru ni ugutegereza icyo bazavuga”
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko mu gihe cyateganyijwe bakiriye dosiye z’abantu 27 bamaze gutanga kandidatire kuri uyu mwanya, harimo n’abandi benshi baturuka mu bihugu byo hanze.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
dukeneye DTN wigeze kubikora kdi akagaragaza umusarururo yatanze aho yabikoze
Ariko uyu iwabo yasize akozeyo amahano kuburyo atataha? Ariya matiku ye nayageza muei Ferwafa umuriro ntuzaka? Tujye twibuka amacakubiri ababiligi badushyizemo. Twizere ko ababishinzwe batameze nka ba banyafrika babona umuzungu nkimana
Umwanya wa Directeur Technique nta condition yo *Kuba umunyarwanda* irimo ?
uyu muzungu azasebera ino ntiyumva ishusho yubatse mu bantu
Mbega ikinyoma cya le 1 avril weee