Itsinda u Rwanda rurimo muri CECAFA ni iryo kwitonderwa - Micho

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, avuga ko itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ari iryo kwitonderwa kuko amakipe arigize ashobora gutungurana.

Nyuma yo kumenya ko u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi , Eritrea na Zanzibar, umutoza Micho avuga ko agomba gutegurana imikino ya CECAFA ubwitonzi, kuko itsinda u Rwanda ruherereyemo bamwe bibwira ko ryoroshye kandi harimo amakipe akomeye ndetse n’andi ashobora gutungurana.

Ubwo umutoza Micho yagaragazaga gahunda agiye gukurikizaho nyuma yo gukina akanganya na Namibia 2-2 mu mukino wa gicuti, yavuze ko mu munsi umunani isigaye agiye gukoresha abakinnyi be imyitozo myinshi kugirango, bazabashe kwitwara neza muri CECAFA, dore ko yanenze imikinire yabo imbere ya Namibia.

Umutoza Micho ati, “Nyuma yo kutitwara neza tukanganya na Namibia, biragaragaza ko tugifite byinshi byo gukora. Urugero, urebye nka Malawi tuzakina umukino wa mbere muri CECAFA iri ku mwanya wa 101 ku isi, usanga ihagaze neza muri iki gihe kurusha Namibia twanganyije iri ku mwanya wa 117.

Ikindi kandi muri iki gihe ntabwo wahita uvuga ko ikipe runaka yoroshye cyangwa ikomeye mutarakina kuko hakunze kubaho gutungurana”.

Kuba itsinda u Rwanda ruherereyemo rikomeye, umutoza Micho abibona kimwe n’Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, wadutangarije ko byaba ari ukwibeshya abantu bavuze ko Amavubi azakomeza muri ¼ cy’irangiza mu buryo bworoshye.

“Mu mupira w’iki gihe ntabwo kwizera ko watsinda ikipe runaka biba byoroshye. Ubu se amakipe nka Cape Vert ntiyatsinze amakipe akabona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika za Cameroun zigasigara?

Mu itsinda ry’Amavubi harimo Malawi kandi irakomeye muri Afurika, kandi mwibuke neza ko ikipe ya Zanzibar nayo iri muri iri tsinda ikunze kenshi kugera nibura muri ¼ cy’irangiza muri CECAFA. Ni ukwitonda cyane rero”.

Nyuma yo kunganya na Namibia 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye i Kigali ku wa gatatu tariki 14/11/2912, Amavubi arakomeza imyitozo mu minsi umunani.

Umutoza Micho yagumanye abakinnyi bose bamaze iminsi mu myitozo uretse abakinnyi batatu bakina i Burayi na Aziya aribo Uzamukunda Elias ukina mu Bufaransa , Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi na Stevens Kunduma ukina muri Vietnam bahise basubira mu makipe yabo.

Mu gihe imikino izatangira tariki 24/11/2012 ikarangira tariki 8/12/2012, Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda tariki 22/11/2012, akazakina umukino wa mbere na Malawi yariki 26/11/2012.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka