Isonga yo mu Rwanda, Barcelone na Paris St Germain bagiye guhurira mu irushanwa muri Côte d’Ivoire
Ikipe y’Isonga yo mu Rwanda yatumiwe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira rizabera muri Côte d’Ivoire mu Gushyingo 2017, aho izahurira n’amakipe akomeye i Burayi
Mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire hagiye kubera irushanwa rizahuza amakipe y’amashuri yigisha umupira w’amaguru (Academies) yo muri Afurika arimo nka Côte d’Ivoire, Maroc, Burkina-Faso n’ibindi, hakaba haranatumiwemo kandi amakipe yo ku mugabane w’i Burayi arimo Fc Barcelone yo muri Espagne, ndetse na Paris St Germain na St Etienne zo mu gihugu cy’u Bufaransa, ndetse n’andi yo mu Budage


Mu kiganiro twagiranye na Muramira Gregoire, umuyobozi w’Isonga, yadutangarije ko babonye ubutumire bwo kuzitabira iri rushanwa, kandi batangira imyitozo yo kuryitegura kuko rishobora kubera urufunguzo abana b’abanyarwanda rwo kwinjira mu makipe akomeye
Yagize ati “Ni irushanwa ribera I Abidjan rigahuza Academies zo muri Afurika no hanze yaho, uyu mwaka natwe twagize amahirwe baradutumira, ni rushanwa rikinwa n’abatarengeje imyaka 18, ubu twamaze kubasubiza tubamenyesha ko twiteguye kwitabira”
“Tuzahera ku bana bacu mu Isonga, ariko tuzashaka n’abandi bana beza batarengeje imyaka 18 bo mu yandi mashuri nka APR n’ahandi, ku buryo tuzajyana ikipe nziza kuko tuzana duhagarariye igihugu, bizaba bihaye umwanya abana b’abanyarwanda kumenyekana hanze kuko haba harimo n’abantu bashinzwe kureba abana bitwara neza, tugize amahirwe ntihabura abana bacu bashimwa”



Iri rushanwa ryitwa TIDA (Tournoi International du District d’Abidjan), biteganyijwe ko rizatangira Tariki 30/11/2017, rikazasozwa tariki 06/12/2017, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe y’Isonga, gusa ikazongeramo n’abandi bana bo mu mashuli y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda

Uko amakipe yakurikiranye muri iri rushanwa mu mwaka wa 2013
1. Feyenoord Football Academy (Ghana)
2. Asec Mimosas (Côte d’Ivoire)
3. Académie Royale Mohamed VI (Maroc)
4. FC Barcelone (Espagne)
5. Apapa Golden Stars (Nigeria)
6. Team 360 (Bénin)
7e Volcan Junior (Côte d’Ivoire)
8e Kada School International (Burkina Faso)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
nari ngize ngo ni abakuru ariko n’abana ntacyo.Nabonaga bari kuzatsindwa byinshiiiii.urugero ISONGA 0-24 BARCELONA .