Nyuma y’uwo mukino, bucyeye bwaho tariki ya 16, AS Kigali yagejeje ikirego muri FERWAFA, maze nyuma yo kugisuzuma, FERWAFA itangaza ko Isonga itewe mpaga y’ibitego 3 ku busa.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, FERWAFA ivuga ko Isonga yatewe mpaga kubera ko yakinishije umukinnyi utari uwayo. Nirisarike Salomon yamaze kubona ikipe yitwa Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, ndetse yamaze no gusinyana amasezerano.
Nyuma yo kubona icyemezo cyafashwe, ubuyobozi bw’Isonga FC ntabwo bwanyuzwe n’uwo mwanzuro nabwo burajurira.
Augustin Munyandamutsa, umuyobozi w’isonga FC yadutangarije ko yajuriye kuko abona gutera mpaga ikipe abereye umuyobozi bitarakurikije amategeko.
Itegeko rigenga gutera mpaga rivuga ko ikipe irega igomba kuba yagaragaje mbere y’uko umukino ukinwa ko hari umukinnyi utemerewe gukina uwo mukino, amakipe yombi agakina bizwi ikirego kigatangwa nyuma; nk’uko Munyandamutsa abisobanura.
Kuri iyo ngingo, Munayandamutsa avuga ko AS Kigali itabikurikije ari na yo mpamvu Isonga FC ivuga ko ikirego cya AS Kigali ari nta shingiro cyari gifite.
Nyuma y’ubujurire bw’Isonga FC, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntacyo riravuga ku bijyanye n’ubujurire bw’iyo kipe
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|