Kuri uyu wa Gatandatu amakipe agomba kwinjira mu cyiciro cya mbere yamenyekanye, aho Rwamagana yatsinze Miroplast naho Isonga isezerera Muhanga

Umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza mu cyiciro cya kabiri wahuzaga Rwamagana City na Miloplast warangiye Rwamagana City itsinze Miloplast 1-0.

Aya makipe yashakaga itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yakinaga umukino wo kwishyura ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere,umukino ubanza wabereye
I Rwamagana ku kibuga cya Rwamagana City wari warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Uyu mukino wo kwishyura watangiye Ikipe ya Miloplast ariyo yinjira mu mukino mbere aho yanahushije uburyo bwo gutsinda ibitego nyuma ariko Rwamagan yaje kugaruka mu mukino nayo irasatira ku buryo nayo yaje guhusha uburyo bw’ibitego.
Rwamagana City yasatiraga cyane yaje kubona Penalite ku munota wa 45 w’igice cya mbere maze Patrick Munyankindi ayinjiza neza igice cya mbere kirangira Rwamagan ifite 1 ku busa bwa Miloplast.

Mu gice cya Kabiri Miloplast yazanye ingufu zidasanzwe irasatira Cyane Maaze abasore ba Muvunyi Fils utoza Miloplast bakirangaraho imbere y’izamu umukino urinda urangira ari 1-0 byanatumye Rwamagana City igaruka mu Cyiciro cya mbere nyuma y’uko yari yamanutse umwaka ushize.

Isonga y’abana bato, isezereye Muhanga

Mu wundi mukino wo kwishyura wahuzaga Muhanga na isonga warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 bituma ikipe y’Isonga ariyo izamuka kuko yari yabashije gutsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza.




Amakipe yazamutse Rwamagana City na isonga azasimbura Kiyovu Sport na Pepiniere zamanutse uyu mwaka mu cyiciro cya kabiri.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Isonga irabikoze byo kandi pole kuri Kiyovu!