Ibitego bya Hamidou Ndayisaba na Isaac Muganza nibyo byahesheje amanota atatu Isonga FC nubwo umukinnyi wayo Hakizimana Francois yahawe ikarita itukura. Igitego kimwe cya APR cyatsinzwe na Kapiteni wayo, Olivier Karekezi.
Umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi bigaragara ko amakipe ashaka kubona ibitego hakiri kare. Mu minota 30 ya mbere, amakipe yombi yashakishije amahirwe yo gutsinda ariko ntiyabasha kubona ibitego.
Ku munota wa 36 w’umukino, Olivier Karekezi yatsinze igitego ateye ishoti ryiza biturutse ku burangare bw’abakinnyi b’inyuma b’Isonga batigeze bamwegera ngo bamubuze gutera yisanzuye.
Mu gice cya kabiri Isonga igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20, yaje ifite imbaraga nyinshi cyane bigaragara ko ishaka kwishyura. Ku munota wa 52, Ndatimana Robert yateye ishoti ryiza ariko Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’ wari mu izamu rya APR abyitwaramo neza.
APR FC yanyuzagamo nayo igasatira ikoresheke Olivier Karekezi na Kabange Twite ariko abakinnyi b’inyuma b’Isonga bayobowe na Kapiteni wabo Emery Bayisenge n’umunyezamu Olivier Kwizera bakomeza kurinda neza izamu ryabo.
Ku munota wa 74 Ndayisaba Hamidou wari wagiye mu kibuga asimbuye Mico Justin, yatsize igitego cyiza, ku mumupira wari uvuye muri koroneri, biba igitego kimwe kuri kimwe.
Benshi baketse ko iby’Isonga birangiye ubwo umukinnyi wayo w’inyuma Hakizimana Francois yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo kubera ko yari afashe umupira n’intoki, ahitwa yirukanwa mu kibuga.
Nubwo APR yashizemo Erneste Kwizera na Tuyizere Donatein basimbuye Pappy Fay na Diego Oliveira, ibyo ntibyaciye intege Isonga ahubwo yakomeje kubasatira ititaye ko yakinaga ari abakinnyi 10 mu gihe APR yakinishaga 11 nk’ibisanzwe.
Mu gihe APR yagaragaza kudahuza neza umukino Isonga yo yakomeje gutesha umutwe ab’inyuma ba APR ariko Mbuyu Twite wari uyuboye ba nyugariro ba APR akomeza guhagarara neza.
Uko gusatira kw’Isonga ariko byaje gutanga umusaruro mwiza, kuko ku munota wa 80, Isaac Muganza wenyine yaturukanye umupira hagati mu kibuga, ariruka acenga abakinnyi b’inyuma ba APR maze atera ishoti ahagaze muri metero nka 32 maze umupira uboneza mu rushundura.
Igitego uwo musore yatsinze benshi mu bakibonye bahamya ko kiri mu bitego byiza kugeza ubu bimaze kugaragara muri shampiyona y’uyu mwaka.
Nyuma yo gutsindwa, umutoza wa APR mu magambo make yadutangarije ko ikipe ye yakoze ibishoboka byose ikabura amahirwe.
Yagize ati “Nta kundi turababaye kuko tutabashije gutsinda kandi twakinnye neza. Ndashimira Eric kuko ikipe ye yabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye akabasha gutsinda”.
Umutoza w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, we avuga ko gutsinda bitatunguranye kuko byose ari umusaruro w’imyiteguro myiza yahaye ikipe ye.
“Twaje gukina twariteguye neza, abakinnyi nari nabasabye ko bagomba kwigirira icyizere kandi mwabonye ko bakinanye ubwitange nta bwoba kandi tubasha kubona intsinzi”.
Nyuma yo gutsinda APR FC, isonga iri ku mwanya wa munani n’amanota 16 mu gihe APR yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 24, ikaba irushwa na Police iri ku mwanya wa mbere amanota 6 kuko yo ifite 30.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mureke dushyire hamwe turebe ikibura mu ikipe yacu kugirango turebe ko twakuramo bariya barabu kandi njye mbona ikibazo kiri muri staff coach duhindure kndi tugirire abanyarwanda ikizere kndi abafana ntago tuikibona mu ikipe yacu basa nkaho bari hejuru y,abafana twisubireho