Isonga FC yatsinze La Jeunesse ihita ifata umwanya wa 8

Isonga FC yashoje imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012.

Igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino cyatsinzwe mu gice cya mbere na Hamidou Ndayisaba ku mupira mwiza yahawe atsinda n’umutwe.

Uyu mukino wari uryoheye ijisho bitewe n’uko Isonga na La Jeunesse ari amakipe yenda gukina umukino umeze kimwe, kuko amakipe yombi akinisha abakinnyi bakiri batoya kandi bakinisha imbaraga nyinshi.

Isonga yaje gufatirana La Jeunesse ku makosa y’abakinnyi bayo bakina inyuma ibatsinda igitego.
La Jeunesse yakomeje ishakisha uko yacyishyura, ariko ab’inyuma b’Isonga bari bayobowe na Kapiteni w’iyo kipe Emery Bayisenge, bakomeza kwitwara neza.

Mbere y’uko umukino urangira ba Rutahizamu b’Isonga FC, Cyubahiro Jacques na Faruk Ruhinda babonye amahirwe yo gutsinda ariko ntibayabyaza umusaruro, umukino urangira ari cya gitego kimwe.

Kapiteni w’Isonga FC, Emery Bayisenge, avuga ko batangiye shampiyona nabi batsindwa kubera kutamenyera amarushanwa ariko ko ubu bamaze kumenyera ndetse no gukosora amakosa bajyaga bakora ku buryo yizeye ko mu mikino yo kwishyura Isonga izitwara neza kurushaho.

Isonga FC yatangiye shampiyona itsindwa cyane kuko yakinnye imikino itanu itarabona intsinzi, ariko imikino ibanza irangiye iyi kipe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 20 yitwara neza.

Isonga FC isoje imikino ya shampiyona ibanza (Phase aller) iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13, mu gihe La Jeunesse irangije iri ku mwanya wa 7 n’amanota 16.

Imikino ibanza irangiye Police FC ari yo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 27, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 24. Mukura iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24 gusa izigamye ibitego bikeya ugereranyije na APR. Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 22, ikaba iyanganya na Kiyovu Sport iza ku mwanya wa gatanu, ariko Rayon Sport izigamye ibitego byinshi.

Amakipe atatu ya nyuma ni Nyanza FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 9, ku mwanya wa 12 hari AS Kigali n’amanota 9 ariko ifite umwenda w’ibitego byinshi kurusha Nyanza, naho Espoir iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6.

Imikino ya shampiyona yo kwishyura izakinwa kuva tariki 03/03/2012. Ubu shampiyona igiye gusubikwa kugira ngo hategurwe ikipe y’igihugu izakina na Nigeria tariki 29/02/2012.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka