Ishimwe Jean Rene wari wasinyiye Mukura VS yasubijwe muri Marine FC
Myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso Ishimwe Jean Rene umaze iminsi icyenda asinyiye Mukura VS, yasubijwe muri Marine FC nyuma yo kubwirwa ko agikenewe na Intare FC agifitiye amasezerano byahujwe no kuba yari kwerekeza muri APR FC.
Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko uyu musore wari wasinyiye Mukura VS tariki 24 Nyakanga 2024 amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira akanerekanwa mu ijoro ry’uwo munsi amaze hafi iminsi itanu agarutse mu myitozo mu ikipe ya Marine FC yari asanzwe akinira, ariko ari umukinnyi wa Intare FC afitiye amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko uwaduhaye amakuru yabihamije.
Ati "Yego arahari (Ishimwe Jean Rene). Amaze iminsi nk’itanu agarutse."
Jean Rene Ishimwe yasinyiye Mukura VS ariko nyuma nk’uko amakuru Kigali Today yakesheje umwe mu bayobozi muri Mukura VS yabihamije, ubwo bari bamaze kumwerekana umuyobozi w’iyi kipe y’i Huye yakiriye telefone imubwira ko uyu mukinnyi agikenewe muri APR FC n’ubwo ikipe nkuru atari yayikinira ahubwo afite amasezerano y’ikipe nto yayo ari yo Intare FC.
Benshi batekerezaga ko ari umukinnyi uzahita ajyanwa muri APR FC akaba yafasha ku ruhande akinaho ruriho umukinnyi umwe ariwe Niyomugabo Claude, gusa ntabwo ariko byagenze kuko iyi kipe yanahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye yerekeza muri Tanzania aho izakina na Simba SC kuri uyu wa Gatandatu yamusize akomeza gukorera imyitozo mu karere ka Rubavu.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|