Aba basifuzi bashya barimo Ishimwe Claude umenyerewe mu Rwanda, uyu akaba asifura hagati ndetse n’abandi babiri basifura ku ruhande ari bo Niyonkuru Zephanie wasimbuye Kabanda Felicien wamaze gusezera na Karangwa Justin we akaba ari umusifuzi mushya wongewemo.

Mu rutonde FIFA yoherereje FERWAFA rwemeza abasifuzi bazasifura umwaka wa 2015, U Rwanda rufitemo abasifuzi 13 muri rusange. Aba barimo abasifuzi bo hagati batandatu ari bo Munyemana Hudu, Munyanziza Gervais, Hakizimana Louis, Kagabo Issa, Twagirumukiza Abdoul Karim na Ishimwe Claude.
Mu basifuzi bo ku ruhande, u Rwanda rufite abasifuzi barindwi ari bo Ndagijimana Theogene, Hakizimana Honore, Bwiliza Raymond Monati, Niyitegeka Jean Bosco, Niyonkuru Zephanie na Karangwa Justin.

Mu bagore, abasifuzi babiri Mukansanga Salma na Tuyisehime Angelique ni bo bemewe mu basifura hagati, naho Ingabire Francine, Murangwa Usenga na Nyinawabari Speciose bemerwa nk’abasifuzi bo ku ruhande.
Uru rutonde rwa FIFA ruje mu gihe nta gihe kinini gishize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko Umunyarwanda Theogene Ndagijimana azasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika izabera mu gihugu cya Guinee Equatorial kuva tariki 17/01/2015 kugeza tariki ya 08/02/2015.

Dore Urutonde rw’abasifuzi ba 2015 muri rusange:
Abagabo basifura hagati:
1. Munyemana Hudu
2. Munyanziza Gervais
3. Hakizimana Louis
4. Kagabo Issa
5. Twagiramukiza Abdoul Karim
6. Ishimwe Jean Claude
Abagabo basifura ku ruhande:
1. Ndagijimana Theogene
2. Hakizimana Ambroise
3. Simba Honoré
4. Bwiliza Raymond Nonati
5. Niyitegeka Jean-Bosco
6. Niyonkuru Zephanie
7. Karangwa Justin
Abagore basifura hagati
1. Mukansanga Salma
2. Tuyishime Angelique
Abagore basifura ku ruhande
1. Ingabire Francine
2. Murangwa Usenga Sandrine
3. Nyinawabari Speciose
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ishimwe kugeza ubu niwe musifuzi usifura neza mu Rwanda, ahubwo bari baratinze kumuzamura.