Irushanwa ryo kwibohora rihuza amakipe y’Ingabo rigeze aho rukomeye
Irushanwa ryo Kwibohora “Liberation Cup Tournament” rihuza amakipe ya gisirikare rigeze mu mikino ya ½ (Semi-finals), ahategerejwe imikino ikomeye izahuza amakipe akomeye mu byiciro bitandukanye birimo umupira w’amaguru, volleyball na basketball.
Mu mupira w’amaguru mu bagabo, imikino izabera kuri Stade ya Pele aho ku wa 26 Kamena 2026, Ikipe y’Abasikare barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu (RG) izacakirana n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) kuva saa yine za mu gitondo. Ku wa 27 Kamena 2026, Ikipe y’Ishuri rya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) izahura na TF DIU mu mukino uteganyijwe saa munani z’amanywa.
Mu mukino w’intoki wa Volleyball, imikino izabera mu kigo cy’Ishami rishinzwe imyitwarire mu Ngabo (MP BDE Barracks). Ku wa 24 Kamena 2026 saa yine za mu gitondo, ikipe y’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (SOF) izakina n’Ikigo cya gisirikare cy’Imyitozo (CTC Gabiro), naho Ikipe y’Abasikare barinda Abayobozi bakuru b’Igihugu (RG) izahure n’Ikipe y’Ishami ry’Ingabo z’Abahanga mu by’Ubwubatsi (ENG COMD) saa munani z’amanywa.
Imikino mu mupira w’amaguru mu bagore, naio izabera kuri Stade ya Pele ku wa 25 Kamena 2026. MHS izacakirana na Diviziyo ya Kane y’Ingabo zirwanira ku butaka (4 INF DIV) saa yine za mu gitondo, naho Burigade y’Ishami rishinzwe imyitwarire mu Ngabo (MP BDE) ikine n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) saa munani z’amanywa.
Mu mukino wa Basketball, imikino izabera ku kibuga cy’Ishami ry’Ingabo z’Abahanga mu by’Ubwubatsi (ENG COMD Stadium) ku wa 25 Kamena 2026. Ikipe y’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako (RMA Gako) izahura n’Ikipe y’Ishuri rya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) saa yine za mu gitondo, mu gihe ikipe y’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (SOF) izacakirana na 6 AG (RAF) saa munani z’amanywa.
Iyi mikino yose irakomeye cyane kuko amakipe yose azaba ahatanira kugera ku mukino wa nyuma no kwegukana igikombe cya Liberation Cup 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|