Ni imikino yatangiye tariki ya 11 Gicurasi 2019, ihuza ibigo bitandukanye byo mu karere ka Kicukiro harimo kaminuza ziitandukanye, amakipe ya Gisirikare na Polisi ndetse n’amakipe y’imirenge abarizwa muri aka karere ka Kicukiro.




Muri aya marushanwa y’umupira hatangirwamo kandi ubutumwa bugamije gufasha urubyiruko gukunda igihugu, kuba umusingi w’iteramber, ndetse bakanagarizwa ku isabukuru y’imyaka 25 imaze u Rwanda rwibohoye.

Uko amakipe yatsindanye muri 1/8 cya Youth Patriotism Cup 2019 ku wa Gatandatu
MKUR (Mount Kenya University) 1-2 Kigarama
IPRC Kigali 2-2 Kagarama (Pen 4-2)
Kicukiro 0-0 Gahanga (Pen 6-7)
Gatenga 3-0 Police (Mpaga)
Kanombe 0-3 Masaka
UTB 3-0 Niboyi
RDF Btn105 0-3 Gikondo (Mpaga)
KIM University 0-3 Nyarugunga (Mpaga)
Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’irangiza
1.Masaka Vs Gatenga (Gatenga kwa Carlos)
2.Gikondo Vs Gahanga (EP Muyange)
3.UTB Vs KIGARAMA (Mburabuturo)
4.NYARUGUNGA Vs IPRC KIGALI (Kagarama Secondary School.)
Biteganyijwe ko imikino ya 1/4 ibanza izaba tariki 30/05/2019, iyo kwishyura izaba tariki ya 08-06-2019, imikino ya 1/2 iteganyijwe tariki ya 15/06/2019, iyo kwishyura ikazaba tariki ya 22/06/2019.
Umwanya wa gatatu uzahatanirwa a tariki ya 29/06/2019, naho umukino wa nyuma (Final) ukazakinwa tariki ya 30/06/2019 ubwo u Rwanda ruzaba rubura iminsi mike ngo rwizihze isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|