Iranzi Jean Claude yatijwe mu cyiciro cya mbere mu Misiri

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Iranzi Jean Claude yatijwe mu ikipe ya Aswan Sporting Club mu cyiciciro cya mbere mu Misiri.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama nibwo Iranzi yasinye amasezerano n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Misiri. Rayon Sports ni yo yatije Iranzi Jean Claude kugeza tariki ya 20 Kanama 2020, aho iyi kipe yatijwemo yemeye kumufasha gushaka ikipe mu cyiciro cya mbere mu Misiri cyangwa mu kindi gihugu.

Ikindi mu bikubiye mu masezerano ni uko iyi kipe yatijwemo igomba kujya imuhemba umushahara wa buri kwezi nk’uko Rayon Sports yabikoraga.

Aswan Sporting Club ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 1930 ikaba imaze imyaka 90 , ikaba ikinira kuri Stade ya Aswan yakira abantu ibihumbi makumyabiri (20,000).

Iranzi Jean Claude yakiniye amakipe ya Kiyovu Sports, akomereza mu ikipe ya APR FC. Yavuye muri APR FC yerekeza muri MFK Topvar Topoľčany muri Slovaquie.

Iranzi yanyuze mu makipe nka Zesco United yo muri Zambia aho atahiriwe n’umupira, agaruka mu Rwanda muri APR FC. Iranzi Jean Claude yari mu bakinnyi 18 birukanywe muri APR FC nyuma y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 yerekeza muri Rayon Sports yakiniraga mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka