Iranzi Jean Claude wa Rayon Sports yerekeje mu Misiri

Umukinnyi wa Rayon Sports Iranzi Jean Claude yerekeje mu Misiri aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Iranzi Jean Claude usanzwe ukina mu ikipe ya Rayon Sports, yafashe rutemikirere yerekeza mu Misiri aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe yitwa Aswan FC.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere, iri ku mwanya wa 18 ari nawo wa nyuma muri iyi shampiona n’amanota umunani mu mikino 12 imaze gukina, iyi kipe ikaba yifuza ko yayifasha kuva mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Iranzi Jean Claude akaba abaye undi mukinnyi wa Rayon Sports ugiye hanze y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, nyuma ya Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong bagiye kumvikana n’amakipe yo mu Bushinwa.

Iranzi Jean Claude biteganyijwe ko azasiba imikino ya Rayon Sports ifite imbere, harimo umukino uzayihuza na ESPOIR FC kuri uyu wa Gatandatu, ndetse n’imikino y’igikombe cy’intwari irmo uwa Mukura na Police FC, byakunda akazakina uwo bazahura na APR FC tariki 01/02/2020, kuko Iranzi azagaruka mu Rwanda tariki 30/01/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka