Iran izitabira Igikombe cy’Isi 2026 muri Amerika?

Mu gihe Igihugu cya Iran kiri kugabwaho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel ndetse bikaba byarahitanye Umuyobozi w’Ikirenga, iki Gihugu kizitabira Igikombe cy’Isi 2026 aho imikino itatu y’itsinda rya karindwi giherereyemo izabera muri Amerika?

Harabura amezi atatu gusa kugira ngo iri rushanwa ritangire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico ndetse Iran ikaba iri mu bihugu 48 bizakina iri rushanwa aho imikino itatu yo mu itsinda rya karindwi irimo izabera muri Amerika.

Ibitero Iran yagabweho tariki 28 Gashyantare 2026, byahitanye Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi bakuru bayo bateganyaga gukora inama yo kurebera hamwe uko bagomba kwitwara muri ibi bihe.

Uru rupfu rwateye benshi kwibaza ibibazo byinshi birimo n’ibireba umupira w’amaguru by’umwihariko irushanwa riruta ayandi muri uyu mukino.

Ese Igihugu cya Iran cyizohereza ikipe yacyo muri iri rushanwa byumwihariko ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu byabateye?

Ese Amerika izemera kwakira iki gihugu ku butaka bwayo ko kugeza ubu Abanya-Iran batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika?

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 28 Gashyantare 2026 ubwo Iran yagabwagaho ibitero, Umunyamabanga w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru Mattias Grafstöm yagize ati " Yego, intego yacu ni ukugira Igikombe cy’Isi gitekanye cyitabirwa na buri wese."

Undi muntu wizewe wo muri FIFA waganiriye n’ikinyamamakuru The Athletic akibwira ko kugeza ubu nta kintu cyari cyahinduka mu bazitabira Igikombe cy’Isi 2026.

Iran ibivugaho iki?

Ku ruhande rwa Iran, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu Mehdi Taj yabwiye ibitangazamakuru bya Leta ati" Nyuma y’iki gitero, ntabwo dushobora kwitegwaho kwitegurana Igikombe cy’Isi ikizere."

Yongeraho ko abakuriye siporo aribo bazafata icyemezo ku bwitabire bwabo muri iki Gikombe cy’Isi cyizatangira tariki 11 Kamena 2026.

Byagenda bite Iran ititabiriye Igikombe cy’Isi 2026?

Iki gihugu gishobora kutitabira Igikombe cy’Isi nko gushaka gusubiza kuri ibi bitero cyagabweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazakinira imikino itatu yo mu itsinda rya karindwi baherereyemo hamwe na New Zealand, u Bubiligi na Misiri.

Kumva ko batazaba batekanye cyangwa bakangirwa kwinjira muri iki gihugu biramutse bibaye amategeko ya FIFA yemera ko hahamagarwa igihugu cyasimbura uwaba avuye mu irushanwa cyangwa rigakinwa n’amakipe asigayemo mu buryo bwagenwa.

Ni nde wasimbura Iran ivuyemo?

Igihe Iran itakwitabira Igikombe cy’Isi 2026 kubera impamvu twagarutseho hejuru, mbere na mbere hasubirwa mu nzira yanyuzemo ibona itike ku mugabane wayo. Iki gihugu cyabonye itike nyuma kuyobora itsinda rya mbere ku mugabane wa Asia aho cyakurikiwe na Uzbekistan nayo yayibonye ibaye iya kabiri mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yabaye iya gatatu igakurikirwa na Qatar ya kane.

Ibi bihugu bibiri bya nyuma byagiye mu kindi cyiciro aho Qatar yiboneye itike mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zo zatsindiwe muri kamarampaka ya Asia na Iraq byatumye inagera muri kamarampaka Mpuzamigabane zizakinwa muri uku kwezi kwa Werurwe 2026.

Iraq izakina n’ikipe izakomeza hagati Bolivia na Suriname tariki 31 Werurwe 2026, igihe yatsinda ikabona itike byaha amahirwe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yo kuba zasimbura Iran mu gihe itsinzwe ikabura itike hatoranywa hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu gutoranya uwasimbura Iran kandi mu gihe itakina Igikombe cy’Isi 2026, hashobora kurebwa hanze y’umugabane wa Asia, aharebwa Bolivia cyangwa Suriname igihe zaba zatsindiwe mu mikino ya kamarampaka Mpuzamigabane iteganyijwe muri uku kwezi muri Mexico.

Hari ikindi gihe kwikura no gusimbuzwa mu Gikombe cy’Isi byabayeho?

Yego, Iran idakinnye Igikombe cy’Isi 2026 ntabwo bwaba ari ubwa mbere igihugu gifite itike kivuye mu irushanwa kuko mu 1950, Scotland na Turkey zikuyemo mbere y’uko hakorwa tombola y’amatsinda, u Bufaransa n’Ubuhinde nabyo bikikuramo nyuma ya tombola y’iki Gikombe cy’Isi cyari kigiye gukinwa bwa mbere harangiye Intambara ya Kabiri y’Isi.

Icyo gihe hari havuyemo ibihugu bine muri 17 byari kwitabira irushanwa, maze 13 byari bisigaye bigabanywa mu matsinda abiri yarimo amakipe ane buri tsinda, rimwe ryari rigizwe n’ibihugu bitatu ndetse na rimwe ryari rigizwe n’amakipe abiri.

No muri 2025, mbere y’amezi atatu ngo irushanwa ritangire ikipe ya León yakuwe mu Gikombe cy’Isi cy’amakipe kuko yari igiye gukina na CF Pacuka, kandi bahuriye muri Campany imwe.

Icyo gihe FIFA yafashe ikipe ya Club Amerika yo Mexico nk’iyoboye izindi muri icyo gihugu ndetse na LA FC yari yaratsindiwe ku mukino wa nyuma wa Champions League ya Asia mu myaka ibiri yari yabanje, bakina umukino wa kamarampaka kugira ngo haboneke ikipe isimbura León.

Ubu uburyo bushobora no gukoreshwa hashakwa uwasimbura Iran igihe itakina Igikombe cy’Isi 2026 kubera impamvu zifitanye isano n’ibitero iri kugabwaho na Israel ifatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu bizakira iri rushanwa kuva tariki 11 Kamena kugeza 19 Nyakakanga 2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka