Intumwa za FIFA ziri mu Rwanda kwigisha ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa ku bakinnyi

Intumwa zivuye mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) zageze mu Rwanda tariki 23/4/2013 zije kwigisha amakipe yo mu Rwanda ikoranabuhanga ryifashisha mu kugura, kugurisha abakinnyi no kubashakira ibyangombwa (licences).

Muri ayo masomo atangwa n’izo mpuguke, buri kipe yose yo mu cyiciro cya mbere, icya kabiri ndetse n’amakipe y’abagore, ihagarariwe n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager), akazaba ari we uzajya kwigisha abandi bashinzwe amakipe iby’iryo koranabuhanga.

Uretse kwigisha ikoranabuhanga, izo mpuguke ziturutse muri FIFA zanazanye ibyo bikoresho bizajya bikoreshwa, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryarabiguze mu rwego rwo kunoza neza ibijyanye no kugura, kugurisha abakinnyi ndetse no gutanga ibyangombwa.

Ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, Boniface Nsabimana, yadutangarije ko iryo koranabuhanga niritangira gukoreshwa n’amakipe yose mu Rwanda, bizaca amanyanga akorwa na bamwe mu bakinnyi bakunze kuva mu makipe batarangije amasezerano, bagahindura amazina kugirango babashe gukina mu yandi mashampiyona yo mu bindi bihugu.

Iryo koranabuhanga rizatangira muri shampiyona itaha ya 2013/2014 ngo rizanafasha gushyingura inyandiko ku buryo bworoshye, amakuru ajyanye n’abakinnyi akazajya abonekera hafi.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka