Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi cyane cyane ko buri kipe itashakaga gutakaza amanota kuri iki cyumweru , byatumye buri imwe igaragaza umukino usukuye.




Ikipe ya Rayon Sports ni yo yarushije Mukura VS guhanahana mu kibuga no kubonana hagati y’abakinnyi, gusa kurenga umurongo ugana mu rubuga rw’umunyezamu bikayibera ingorabahizi bitewe n’ubwugarizi bwa Mukura bwari buhagaze neza.
Iyi kipe yambara umukara n’umuhondo nyamara ni yo yaje kubona amahirwe akomeye yo kubona izamu mu gice cya mbere nkaho umusore Hakim Zacky yazaga kubona umupira mu rubuga rw’amahina ku munota wa munani w’umukino, ariko ntabashe kubona izamu rya Bakame ahubwo agahitamo kuwamurura.
Nyuma y’iminota ine, gusa kandi umukinnyi Ciza Hussein yaje gushyirwa hasi mu rubuga rw’amahina nyamara umusifuzi Twagirumukiza Abdoul ahitamo gukomeza umukino.




Mukura yongeye kubona andi mahirwe yo gutsinda ku munota wa 38, ubwo nyuma yo guhanahana hagati y’abakinnyi bayo, Zacky yongeye kubona umupira asigaranye na Bakame gusa imbere y’izamu nyamara nabwo ntagire icyo akorera ikipe akinira.
Uburyo bukomeye Rayon Sports yaje kubona ni ubwo Fuade Ndayisenga yagezaga umupira kwa Sina Jerome imbere y’izamu rya Mukura nyamara umunyezamu agasohoka neza agakiza izamu arinze. Igice cya mbere cy’uwo mukino cyaje kurangira ari 0-0.
Igice cya kabiri nta tandukaniro cyagaragaje kurusha icya mbere kuko nubundi amahirwe yagiye aboneka ku mpande zombi ariko ntihagire ikipe n’imwe ishobora gutsinda igitego mu izamu ry’iyind byatumye amakipe agabana amanota nyuma yo kunganya 0-0.



Uyu mukino ukaba ugabanyirije amahirwe Rayon Sports yo kuba yatwara igikombe cya shampiyona dore ko ikinyuranyo cyayo na APR FC ya mbere ubu kigeze ku manota 11.
Muyindi mikino, Police FC ikomeje gushimangira umwanya wayo wa gatatu dore ko yashoboye gutsinda Espoir 4-1 ibifashijwemo na Kipson Athuire, Nshuti ndetse na Jacques Tuyisenge. Igitego cya Gasana Bosco mu minota yanyuma cyo cyafashije Amagaju gutsinda Etincelles 1-0 mu gihe Isonga yanganyije na Musanze 0-0.
Shampiyona ikaba igiye kuba ihagaze nyuma y’imikino ibanza aho itariki izasubukurirwaho itari yamenyakana.
Urutonde nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona
Ikipe- imikino- Amanota
- APR FC 13 32
- As Kigali 13 27
- Police 13 24
- Rayon Sports 13 21
- Amagaju 13 19
- Marines 13 17
- Gicumbi 13 17
- Sun Rise 13 16
- Sc Kiyovu 13 16
- Espoir 13 15
- Mukura Vs 13 14
- Musanze 13 11
- Etincelles 13 08
- Isonga 13 04
Jah d’eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|