Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yari yatumijwe yasubitswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports Paul Muvunyi, yatangaje ko Inteko Rusange idasanzwe yari yatumije isubitswe.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubundi risinyweho na Paul Muvunyi rivuga ko iyi nama isubitswe "Ubuyobozi bw’Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko rusange yari yatumiwe kuwa 22 Ugushyingo 2025 isubitswe."

Muri iri tangazo ntabwo hatangajwe indi tariki inama izakorerwaho ariko abanyamuryango babwiwe ko bazamenyeshwa undi munsi mu mu gihe kiri imbere.

Itangazo rirambuye :

RAYON SPORTS ASSOCIATION

Created in 1965, with the Ministerial Order No 72/01of25.05.1968

Kigali kuwa 17/11/2025

ITANGAZO

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko rusange yari yatumiwe kuwa 22/11/2025 isubitswe.

Indi tariki inama izakorerwaho muzayimenyeshwa mu minsi iri imbere.

Mugire, Amahoro.

MUVUNYI Paul

Chairman

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka