Iyi nkuru yatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa murandasi yemeza uyu mukinnyi w’imyaka 25 ari umukinnyi wayo mushya mu gihe kingana n’imyaka ibiri

Akimara gusinyira iyi kipe Mutsinzi Ange yavuze ko kuyihitamo byatewe nibyo yaganiye n’abatoza bayo agakururwa n’umushinga mwiza yongeraho ko intego ari ugukina kure hashoboka.
Ati"Nahisemo Jerv kuko naganiye n’abatoza,bakambwira mushinga uhari.Intego zanjye muri shampiyona ni ugukora cyane no gufasha ikipe yanjye kurwanira kuzamuka. Intego zanjye z’igihe kirekire ni ugukina ku rwego rwo hejuru rushoboka kandi ibyo bisaba gukora cyane."

Ikipe ya Fotballklubben Jerv (FK Jerv) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norvège cyitwa Eliteserien yabaye iya nyuma aho yabaye iya 16 ifite amanota 16 mikino 30,byatumye imanuka mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe kuzatangira tariki ya 10 Mata 2023.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|