Nyuma y’aho Intare Fc ndetse na AS Muhanga zibonye itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya makipe yombi araza gukina umukino wa nyuma.

Intare zageze ku mukino wa nyuma zisezereye amakipe arimo Unity Fc na Pepiniere
Ni umukino uza kubera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 04/07/2018 guhera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h00), umunsi wari usanzwe ukinirwaho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Mugunga Yves ukinira Intare, niwe ufite ibitego byinshi muri Shampiona y’icyiciro cya kabiri

Rubona Emmanuel utoza Intare Fc
Muhanga irakina yamaze kongerera amasezerano umutoza

Abdu Mbarushimana niwe uzatoza Muhanga mu cyiciro cya mbere
Bikunze kubaho mu Rwanda ko umutoza uhaye itike ikipe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, akunze gusezererwa cyangwa akagirwa umutoza wungirije, ariko mu ikipe ya Muhanga bamaze kongerera amasezerano Abdu Mbarushimana ngo azayitoze no mu cyiciro cya mbere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|