Nyuma y’inshuro zigera kuri eshatu shampiyona isubikwa, kera kabaye iyi shampiyona byaje kwemezwa ko igomba gutangura kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/11/2019, ikazatangira ikinwa mu buryo butandukanye n’izabanje.

Ubusanzwe iyi shampiyona yakinwaga mu buryo bw’amatsinda, nyuma hakazakinwa imikino ya 1/4, 1/2 ndetse na Final, ubu izakinwa mu buryo shampiyona y’icyiciro cya mbere ikinwamo, buri kipe ikazahura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, iza mbere ebyiri zikazahita zizamuka mu cyiciro cya mbere.

Iyi shampiyona izaba igizwe n’amakipe 13 gusa, ntizaba irimo amakipe nka Intare FC, Aspor FC, Gasabo United na Kirehe FC zangiwe kwitabira iyi shampiyona kubera kutuzuza ibyangombwa mu cyitwa Club Licensing, aho amakipe hari ibyo yagombaga kubanza kwerekana mbere yo kwemererwa.
Uko umunsi wa mbere wa shampiyona uteye:
Ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019
Rutsiro FC (Ikiruhuko)
Amagaju FC vs Interforce (Nyamagabe, 14h00)
Rwamagana City vs VJN (Rwamagana, 14h00)
Impessa FC vs Pepinieres FC (Kicukiro, 14h00)

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
UR FC vs Vision FC (UR Stadium, 14h00)
Etoile de l’Est vs Akagera (Ngoma Stadium, 14h00)
Gorilla vs Alpha FC (Kicukiro, 14h00)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|