Intare na Kirehe mu makipe yemerewe gukina Shampiyona ariko atemerewe kuzamuka
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemerera amakipe arindwi yari yangiwe kwitabira shampiyona kuzakina iy’uyu mwaka, ariko amenyeshwa ko atemerewe kuzamuka
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ferwafa yari yatangaje ko shampiyona ya 2019/2020 mu cyiciro izitabirwa n’amakipe 13 gusa, aho amakipe arimo Intare FC, Aspor FC, Gasabo United, Sorwathe, Rugende, Miroplast na Kirehe FC zari zangiwe kwitabira iyi shampiyona kubera kutuzuza ibyangombwa mu cyitwa Club Licensing.

Nyuma y’aho amakipe yaje kujurira ndetse Ferwafa ubu yamaze no kuyemerera kwitabira iyi shampiyona, ariko aya makipe anamenyeshwa ko atemerewe kuzamuka mu cyiciro cya mbere ni yo yaba yabitsindiye muri uyu mwaka w’imikino bagiye gutangira.
Biteganyijwe ko aya makipe ari buze kongera guhabwa gahunda nshya y’uko aya makipe azahura, ni nyuma ya tombola iteganyijwe kuri uyu mugoroba ku cyicaro cya Ferwafa, shampiyona yo ikazatangira mu mpera z’iki cyumweru.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|