Intara y’Iburasirazuba izaba ifite ikipe mu cyiciro cya mbere umwaka utaha

Nyuma y’aho amakipe yo mu cyiciro cya kabiri yo mu ntara y’Iburasirazuba yitwaye neza mu mikino ya ¼ cy’irangiza yo kwishyura yabaye ku cyumweru tariki 27/4/2014, byahesheje iyo ntara kuzaba ifite ikipe mu cyiciro cya mbere muri shampiyona itaha, gusa iyo kipe ntabwo iramenyekana.

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza iyo ntara yari ifitemo amakipe abiri ariyo Sunrise FC na Bugesera FC. Ayo makipe yombi yitwaye neza, aho Sunrise yasezereye Unity FC iyitsinze ibitego 2-1 ku giteranyo cy’ibyavuye mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, naho Bugesera FC isezerera SORWATHE iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino ibiri.

Ayo makipe yombi yo mu ntara y’Iburasirazuba yahise abona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza kandi akazahura hagati yayo, bivuze ko byanze bikunze imwe muri zo azabona itike yo gukina umukino wa nyuma ihwanye no kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuko amakipe akinnye umukino wa nyuma yombi ahita azamuka.

Bugesera FC (igaragara mu ifoto) na Sunrise FC zombi zo mu ntara y'Iburasirazuba, imwe muri zo izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha.
Bugesera FC (igaragara mu ifoto) na Sunrise FC zombi zo mu ntara y’Iburasirazuba, imwe muri zo izakina icyiciro cya mbere umwaka utaha.

Andi makipe yabonye itike ya ½ cy’irangiza ni Isonga FC yasezereye Interforce iyitsinze ibitego 3-0 mu mikino ibiri, muri ½ cy’irangiza ikazahura na SEC Academy yasezereye Vision Jeunesse Nouvelle iyitsinze ibitego 4-0 mu mikino ibiri.

Ikipe izatsinda hagati y’Isonga na SEC izazamuka mu cyiciro cya mbere, ikazazamukana n’izatsinda hagati ya Sunrise FC na Bugesera, gusa zikazabanza gukina umukino wa nyuma.

Sunrise FC.
Sunrise FC.

Imikino ibanza ya ½ cy’irangiza izakinwa ku cyumweru tariki ya 04/05/2014, iyo kwishyura ikinwe nyuma y’icyumweru kimwe, naho umukino wa nyuma ube tariki ya 18/05/2014, ukazabanzirizwa kuri uwo munsi n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka