Mu murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba habereye igikorwa cyo guhuriza hamwe abana b’abakobwa 200, muri gahunda yo kubakundisha umupira w’amaguru, mu mushinga witwa Live Your Goals uterwa inkunga na FIFA.

Muri uyu murenge, hagaragaye umwana witwa Irasubiza Anet waturutse mu murenge wa Gahini, umurenge uri nko muri Kilomtero zirenga 30 uvuye i Gahini kugera i Nyamirama, umwana wazanwe n’umubyeyi we kuko yari yabonye iki gikorwa kuri Televiziyo.
Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko bamucaga intege, ariko we akaba afite intego zo kuzakina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru kuko ashyigikiwe na Papa we wari wanamuzanye ngo yitozanye n’abandi bana.
"Narabyumvise mbibwira mu rugo, ariko bakuru banjye bakanca intege ngo sinzi gukina, numvaga nshaka kumenya gukina umupira ku buryo nazakinira n’ikigo ngiye kujyamo, numva nshaka gukina ku buryo nzaba nka Jacques Tuyisenge ukina mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda"

Nsengiyumva Francois uzwi ku izina rya Sammy, akaba ari Umujyanama w’umupira w’amaguru wa FERWAFA muri iyi ntara, yadutangarije ko iyi gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru imaze gutanga umusaruro, kuko no kuva yatangira umwaka ushize byanatumye haboneka amakipe atandatu y’abakobwa ajya mu cyiciro cya kabiri, ndetse ko iyi ntara banizeye ko izaza ku isonga mu mupira w’amaguru ku bagore

Yagize ati "Iki gikorwa ni cyiza cyane, kuva umwaka ushize ubona ko batangiye gutinyuka, ubu muri iyi ntara amakipe atandatu yahise ajya mu cyiciro cya kabiri, nk’ubu hari umubyeyi wizaniye umwana we ku giti cye kandi atari ari mu batoranijwe, ibi biratwereka ko abakobwa batinyutse kandi n’ababyeyi babo babashyigikiye"

Ayo makipe y’Iburasirazuba ubu ari gukina icyiciro cya kabir cy’abagore arimo
Ntashyo y’i Kirehe, Imanzi na Rwamagana z’i Rwamagana , Ndabuc yo muri Ngoma na Gatsibo FC yo mu karere ka Gatsibo.
Andi mafoto uko byari byifashe i Nyamirama








National Football League
Ohereza igitekerezo
|