#Inkerayabahizi: Uko byifashe kuri Stade Amahoro, APR igiye kwakira Power Dynamos

Amakipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia, amaze kugera kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa gicuti uhuza aya amakipe yombi.

Ni umukino uri butangize icyiswe ‘Inkera y’Abazi’ yateguwe na APR FC izaba igizwe n’imikino itandukanye ya gicuti, izahuza amakipe yo mu Rwanda, Tanzania ndetse na Uganda.

Mu makipe azitabira iri rushanwa, harimo APR yariteguye, AS Kigali na Police zo mu Rwanda, Power Dynamos, Azam FC yo muri Tanzania na Vipers yo muri Uganda.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye hano imbere mu gihugu, yitegura shampiyona y’umwaka utaha ndetse n’imikino ya CAF Champions League.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka