#InkerayAbahizi: AS Kigali itsinze AZAM FC iharura inzira igana ku gikombe
Mu gihe isigaje umukino umwe mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC, ikipe ya AS Kigali yiyongereye amahirwe yo kuryegukana nyuma yo gutsindira AZAM FC igitego 1-0 kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’Inkera y’Abahizi penaliti 5-4, ikipe ya AS Kigali yongeye kubona amanota atatu itsinda AZAM FC yo muri Tanzania igitego 1-0 bisiga yuzuza amanota atandatu mu gihe isigaje umukino umwe izahuramo na Police FC.Ni umukino watangiye ubona ikipe ya AZAM FC ariyo ihabwa amahirwe kuko AS Kigali y’umutoza Shaban Mbarushimana ikinira inyuma cyane.
Ku munota wa 40 w’umukino, ikipe ya AS Kigali yabaye nkikanguka maze itangira gusatira nkaho rutahizamu wayo Iyabivuze Osée wari wahinduranyije umwanya na Dushimimana Olivier "Muzungu" yarekuye ishoti rirerire ariko umunyezamu wa AZAM FC agatabara bigorange akarikuramo.

Ku munota wa 42, rutahizamu Rudasingwa Prince yashyizwe hasi n’umunyezamu Yassin ageze mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita atanga penaliti yatewe neza n’uyu musore wahise atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino cyari icya kabiri amaze gutsinda muri iri rushanwa ubariyemo na nicyo yatsinze APR FC n’ubundi kuri penaliti.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gukora impinduka zitandukanye ku makipe zombi gusa zitagize icyo zihindura mu mukino ku musaruro wari wabonetse mu gice cya mbere kuko umukino warangiye AS Kigali itsinze AZAM FC igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali, izakurikizaho ikipe ya Police FC FC ku cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025 mu gihe ikipe ya AZAM izakina na APR FC kuri uwo munsi, imikino yose izabera muri Stade Amahoro.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|