
Wari umukino wa mbere muri imwe izaranga icyiswe Inkerayabahizi, aho amakipe nka AS Kigali, APR, POLICE na Azam azakina hagati yayo.
Dore uko umukino wagenze
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi akinira hagati, mbese nta gusatirana kudasanzwe.
Ku munota wa kane w’umukino, ikipe ya Power Dynamos yabonye koruneri ariko itagize icyo itanga.

Nubwo igitego cyari kitaraboneka, kugeza ku munota wa 8 w’umukino, ikipe ya Power Dynamos wabonaga ikina neza ndetse hari n’uburyo babonye imbere y’izamu ariko abugarira ba APR bakiza izamu.
Iminoya 45 y’igice cya mbere yarangiye ari ubusa ku busa, gusa ikipe ya Power Dynamos ubona ko ariyo yihariye igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga cyane ku ruhande rwa APR FC, ubona ko yashakaga igitego.
Ku munota wa 49, ku mupira w’umuterekano, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Aouttara Sheick, byahise bigabanya n’igitutu ku ruhande rwa Power Dyanomos.
Ku munota wa 53, nyuma y’imonata 4 gusa batsinze igitego cyari mbere, ikipe ya APR yobonye igitego cya kabiri cyatsinzwe nanone na Djibril Aouttara Sheick, ku makosa ya ba myugariro ba Power Dynamos.
Power Dynamos yakomeje gukora impinduka cyane mu gice cy’imbere kugira ngo irebe ko yagombora ariko bikomeza kugorana.
Ikipe ya APR FC na yo yakoze impinduka maze yinjiza mu kibuga Mugisha Gilbert, Byiringiro Gilbert, Omedi Denis Tongui M William ndetse na Lamine Muhamadou Ba.

Amakipe yombi yakomeje gukora impinduka ndetse ku ruhande rwa APR FC ku munota wa 77, bari bamaze gusimbuza hafi ikipe yose usibye Clement ndetse na Pierre wari mu izamu.
Mu bakinnyi ba APR bongeye kwinjira mu kibuga ni Niyibizi Ramathan, Bugingo Hakim ndetse na Richmond Lamptey.

Ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora umukino ari nako icishamo ikarema uburyo bwashoboraga kubyara ibitego, gusa ikipe ya Power Dynamos igakomeza kugarira neza.
Iminota 90 y’umukino yarangiye hongerwaho indi minota 6, gusa nta cyahindutse ku musaruro mbumbe wari wabonetse mu mukino.
Ikipe ya APR FC irakurikizaho AS Kigali ku wa Kabiri 19 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.




National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|