Ingabo zakinnye n’abaturage Guverineri Gatabazi aba umukinnyi w’umunsi

Ku mugoroba wo ku itariki 02 Gashyantare 2020, ikipe y’abacuruzi, yatsinze igitego 1-0 ikipe igizwe n’aba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya gisirikare, Guverineri Gatabazi atorwa nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga muri uwo mukino.

Guverineri Gatabazi ni we wari kapitene wa Mountain Gorilla
Guverineri Gatabazi ni we wari kapitene wa Mountain Gorilla

Ni umukino wari ugamije ubusabane hagati y’abasirikare n’abaturage baturiye iryo shuri, mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi w’intwari no kuzizirikana.

Ikipe y’abacuruzi n’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru izwi ku izina rya ‘Mountain Gorilla’ yakiniwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney wari kapiteni ayoboye n’ubwugarizi, aho yafashije ikipe ye kubona igitego mu minota ya mbere y’umukino, babasha kukirinda igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, ikipe y’aba ofisiye yagarutse mu kibuga ikomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko Guverineri Gatabazi wari nk’inkingi ya mwamba mu bwugarizi bw’ikipe ya Mountain Gorilla akomeza kwitwara neza, dore ko iyo kipe yari ifite n’umunyezamu ukomeye cyane, umupira urangira nta gihindutse ari 1-0.

Ni umukino wabimburiwe n’uwahuje abana bagize Academy yitwa “Inshozamihigo Gitinyiro”, ifashwa n’ishuri rikuru rya gisirikare, aho igizwe n’abana 80 bari mu byiciro bitatu binyuranye banganya igitego 1-1.

Ikipe y'ingabo ziga mu ishuri rikuru rya gisirikare
Ikipe y’ingabo ziga mu ishuri rikuru rya gisirikare

Iyo Academy igizwe n’icyiciro cya mbere gihera ku bana bato bari mu myaka 6-13, icyiciro cya kabiri kigizwe n’abari mu myaka 13-15, mu gihe icyiciro cya gatatu kigizwe n’abana bafite imyaka 15-17.

Bamwe muri abo bana bagize iyo Academy, batangarije Kigali Today ko mu bumenyi bahabwa harimo ukugira ikinyabupfura no kubyaza umusaruro impano zabo bakazakina mu makipe akomeye.

Nshimiyimana Alexis ati “Mu myaka itatu maze hano, nungutse imico myiza yo kubaha, nunguka n’ubumenyi ntari nzi mu mupira ku buryo ntangiye kwiyumvamo kuzakinira APR mu myaka mike iri imbere”.

Ishimwe Shema Christian ati “Twiga ibintu bitandukanye, imico myiza kubaha ababyeyi, byagera ku mpano zacu zo gukina umupira tukiga ibirenze, ku buryo ubu niteguye kuba nka Alexander Annod, umukinnyi wa Liverpool ukina ku mwanya nkinaho, mu Rwanda ngendera kuri Fitina Ombolenga wa APR”.

Guverineri Gatabazi watowe nk’umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino, yatangaje ko yabyakiriye neza, avuga ko iyo atavukira mu buyobozi bubi butita ku baturage, impano yari afite yagombaga kumugeza ku rwego rwo gukina mu ma shampiyona akomeye ku isi ariko ubu ngo yagarukiye mu ma Komini.

Nyuma y’uwo mukino, abacuruzi n’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, bashyikirije Guverineri Gatabazi igikombe kigenewe Perezida Paul Kagame kiriho ifoto ye yambaye impuzankano ya Gisirikare.

Bavuga ko bakimugeneye mu buryo bwo kumushimira ko yatoje ingabo gukunda abaturage, akaba yarahaye n’abacuruzi ijambo nk’uko byatangajwe na Habiyambere Jean, Umuyobozi wungirije PSF mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’umwe mu bayobozi ba Mountain Gorilla.

Col Justice Majyambere, Umuyobozi wungirije mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama, yagarutse ku ruhare rw’ingabo mu mibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko ubusabane ingabo zakoranye n’abaturage ari kimwe mu bifasha Abanyarwanda bose kwisanzura ku ngabo no gutanga isomo mu bihugu bidafite amahoro.

Agira ati “Abaturage badushimishije cyane, uretse kuruhura mu mutwe bituma abaturage batwiyumvamo tukarushaho kunoza imikoranire, kandi n’abanyeshuri bacu barimo n’abanyamahanga babona ko RDF ari igisirikare gikorera abaturage kandi kibana n’abaturage”.

Guverineri Gatabazi yakiriye igikombe yasabwe gushyikiriza Perezida wa Repuburika
Guverineri Gatabazi yakiriye igikombe yasabwe gushyikiriza Perezida wa Repuburika

Nyirabaganizi Philomène, umwe mu baturage bitabiriye ubwo busabane akagira n’umwana urererwa muri Academy y’Inshozamihigo Gitinyiro, yavuze ko ishuri rya gisirikare ryatumye abana babo bakurana umuco wo kubaha no guharanira ubutwari mubyo bakora bazamura impano zabo.

Ati “Kuba abana bacu baba hano, bidufitiye akamaro kanini cyane kuko bibarinda uburara, baragendaga bava ku ishuri bakajya ku mihanda bakaba bahahurira n’ibirara byabatera imico mibi, ariko kuva bari hano turabyishimira cyane, kandi birubaka ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bazamura impano zabo, ni na yo mpamvu twaje hano kubafana”.

Guverineri Gatabazi yavuze uburyo abasirikare b’u Rwanda bizewe n’abaturage kubera uburyo babegera bagasabana.

Ati “Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mfite imyaka 22, ariko ikigo cya gisirikare cy’icyo gihe no kunyura imbere yacyo ntibyashobokaga, wagendaga ureba iruhande wirinda kurebayo.

Guverineri Gatabazi abuza umukinnyi w'ikipe ya gisirikare gusatira izamu rye
Guverineri Gatabazi abuza umukinnyi w’ikipe ya gisirikare gusatira izamu rye

Nize i Butare yari ESO, ubu kuba twakinnye n’ingabo tukabatsinda igitego kimwe, usibye ko ntabwo twabatsinze, ubundi iyo aba ari ku kigo cya kera ntabwo twari gusohoka hano, umusifuzi bari kuba bamuvanyemo bagashyiramo undi, umuzamu uri gufata ibitego bakamuvanamo bagashyiramo uwabo ariko bagatsinda. Rero igisirikare kimeze gutyo cyaratsinzwe, ubu igisirikare kiriho kirasabana n’abaturage”.

Guverineri Gatabazi yijeje ingabo ubufatanye buhoraho mu mikoranire yazo n’abaturage mu kurushaho kuzamura iterambere ry’igihugu.

Asaba ko mu gihe abo basirikare b’abanyamahanga bakiri mu masomo yabo, ko bazatemberezwa no ku Mulindi w’intwari i Byumba, bakagirana ubusabane n’abaturage mu kurushaho kubereka ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu kubohora igihugu.

Ni ubusabane bwatanzwemo impano zinyuranye, zirimo igikombe cy’ubutwari cyagenewe Perezida Paul Kagame, n’igikombe cy’imikoranire myiza n’abaturage cyagenewe ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya gisirikare, hanatangwa imyambaro igenewe abana bagize club Inshozamihigo Gikundiro, ifashwa n’ishuri rikuru rya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka