Kuri uyu wa Kane tariki 20/11/2024 kuri Stade y’Akarere ka Ngoma habereye umukino wa gicuti wahuje Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda (RDF), na Brigade ya 202 y’ingabo za Tanzania (TPDF).
Uyu mukino wari ubaye ku nshuro ya gatatu uhuje izi mpande zombi, waje kurangira ikipe ya Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Pascal Muhizi, yavuze ko yishimira uko umubano ukomeza kwiyongera hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Yagize ati "Uyu mukino ntugamije kwishimisha gusa, ahubwo unakomeza umubano ndetse n’ubufatanye mu buryo butandukanye. Uzamura kandi ubufatanye mu bikorwa duhuriyeho byo kubungabunga umutekano w’umupaka duhuriyeho".
Colonel William Joshua Lovukenya wavuze ku ruhande rw’ingabo za Tanzania, yavuze ku kamaro k’iyi mikino karimo no kuzamura ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muhango wasojwe n’ibirori byo gutanga ibihembo aho amakipe yombi yambitswe imidali, Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda inahabwa igikombe yatsindiye.
Uyu mukino uje ukurikira indi mikino ibiri yabaye mu Ugushyingo 2023 ndetse na Mata 2024, aho intsinzi yari yegukanywe n’ingabo za Tanzania.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|