Ingabire Diane na Manizabayo Eric begukanye isiganwa #KigaliGicumbi

Mu isiganwa ry’amagare ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, Ingabire Diane na Manizabayo ba Benediction ni no begukanye ibihembo by’umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu habaye rimwe mu marushanwa agize Rwanda Cycling Cup, aho abasiganwa bahagurutse kuri Kigali Arena ku i Saa Ine za mu gitondo berekeza mu karere ka Gicumbi.

Ni isiganwa ryatangiwe n’abakinnyi 51 mu cyiciro cy’abagabo, 16 mu cyiciro cy’abakobwa, ndetse n’abakinnyi 21 batarengeje imyaka 18 (Juniors).

Abakinnyi bahagurutse Kigali Arena berekeza Kimironko, banyura mu gace kahariwe inganda berekeza Zindiro, banyura Nyarutarama-UTEXRWA-Gisozi-Kagugu-Nyacyonga, bakomeza umuhanda wa Gicumbi aho basoreje kuri Stade y’aka karere.

Ni isiganwa abakinnyi barimo Mugisha Moise, Areruya Joseph, Umuhoza Eric n’abandi ba Benediction bakomeje kugenda bahatana.

Ubwo bazamukaga imisozi ya nyuma werekeza i Gicumbi, Mugisha Moïse yatobokesheje igare inshuro ebyiri, gusa aza kongera gushikira abandi.

Manizabayo Eric uzwi nka Karadio ni we wasoje isiganwa ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 18 n’amasegonda 32.

Ku mwanya wa kabiri haje Mugisha Moise wakoresheje 02h20’18", Umuhoza Eric wakoresheje 02h21’35".

Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa
Ingabire Diane umaze iminsi yanikira abandi, yongeye kuba uwa mbere muri iri siganwa mu bakobwa

Urutonde rw’abakinnyi baje ku myanya ya mbere n’ibihembo bahawe

Juniors

1. Niringiyimana Rachid 100,000 Frws
2. Iradukunda Valens 80,000 Frws
3. 60,000 Frws

Abakobwa

1. Ingabire Diane (Benediction Club): 100, 000 Frws
2.Tuyishime Jacqueline (Benediction Club): 80,000 Frws
3.Mukashema Josiane 60,000 Frws

Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo
Manizabayo Eric yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo

Abagabo
1. Manizabayo Eric, Benediction Ignite: 150,000 Frws
2. Mugisha Moïse, ProTouch: 120, 000
3. Muhoza Eric, Les Amis Sportifs: 100, 000 Frws

Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere
Ingabire Diane asoza ku mwanya wa mbere

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka