Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 inyagiye Rayon Sports WFC (Amafoto)
Ikipe y’Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2025 nyuma yo kunyagirira Rayon Sports WFC 4-2 kuri Stade Amahoro mu mukino wanyuma wakinwe kuri iki Cyumweru.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa sita n’igice aho wari ubanjirije uwo mu bagabo biteganyijwe ko utangira saa kumi n’igice. Rayon Sports WFC yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku bitego byatsinzwe na Bizimana Rukia na Uwikunda ariko Indangahangarwa WFC zishyuramo kimwe cyatsinzwe na Umuhoza Belyse igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri Indangahangarwa WFC zigaranzuye Rayon Sports WFC ziyibonamo ibitego bitatu harimo icya kabiri cyo kunganya 2-2 cyatsinzwe na Mukarusangira Jeannette, Niyonzima Olive atsinda icya gatatu kuri penaliti mu gihe mu minota ya nyuma Umutesi Magnifique yatsinze igitego cya kane, umukino ukarangira ari ibitego 4-2.

Ikipe ya Police WFC niyp yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Kamonyi WFC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 3 Gicurasi 2025. Rayon Sports WFC yatsindiwe ku mukino wa nyuma niyo yari ibitse igikombe cya 2024.




VIDEO - Ikipe ya Indahangarwa WFC yegukanye Igikombe cy'Amahoro 2025 nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ibitego 4-2. pic.twitter.com/iDvMrx6KU8
— Kigali Today (@kigalitoday) May 4, 2025
National Football League
Ohereza igitekerezo
|