Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yatumije Inteko Rusange y’Umuryango

Abanyamuryango ba Rayon Sports batumijwe n’Inama y’Ubutegetsi mu nama y’Inteko Rusange isanzwe y’uyu muryango iteganyijwe tariki 7 Nzeri 2025.

Ni inama yatumijwe binyuze mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango, igasinywaho na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi Paul Muvunyi aho yababwiye ko ashingiye ku mategeko shingiro y ’Umuryango "Association Rayon Sports" yatowe ku wa 2 Gashyantare 2025 mu ngingo yayo ya 14, akanashingira ku mwanzuro y’lnama y’Ubutegetsi yateranye kuwa 20/08/2025, anejejwe no kubandikira abatumira muri iyi Nteko Rusange isanzwe izabera i Nyarutarama tariki 7 Nzeri 2025 kuva saa tatu za mu gitondo .

Abanyamuryango babwiwe ko mu ngingo enye(4) zizaganirwaho harimo raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by’umwaka wa 2024-2025, gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka wa 2025-2026, raporo y’ubugenzuzi bw’imiyoborere n’umatungo by’umwaka wa 2024-2025 ndetse na raporo y’ihikorwa by akanama gashinzwe gukenara amakimbirane muri 2024-2025 n’ibindi bitandukanye.

Hashize iminsi havugwa ubwumvikane bucye hagati y’inzego z’ubuyobozi muri Rayon Sports cyane cyane hagati ya Komite Nyobozi iyobowe na Perezida Twagirayezu Thaddee ndetse n’Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi aho badahuza ku ngingo zitandukanye zirimo kumenya uhagarariye umuryango mu mategeko ndetse n’ibindi byemezo biwufatwamo.

Ibi bigaragarira nk’aho tariki 29 Nyakanga 2025, Inama y’Ubutegetsi yasabye Twagirayezu Thaddee gutumiza inteko rusange yari kuba bitarenze tariki 17 Kanama 2025, dore ko ubundi ariwe wakabaye ayitumiza ariko icyo gihe akaba yarayisubije ko hari impamvu zituma itaba icyo gihe, zarimo imyiteguro y’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 byabaye tariki 15 Kanama 2025, ahubwo asaba ko yashyirwa muri Nzeri 2025.

Kuri iyi nshuro bigaragara ko Twagirayezu Thaddee atigeze asabwa gutumiza inama ahubwo yatumijwe n’Inama y’Ubutegetsi ndetse mu gihe mu minsi ishize Inama y’Ubutegetsi yakoreshaga kashe yayo na Komite Nyobozi ikagira iyayo, byari bivuze ko umuryango ukoreshwamo kashe ebyiri, ariko kuri ubu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ikaba yashyizweho kashe y’umuryango ubundi itungwa na Komite Nyobozi.

Ibaruwa yandikiwe abanyamuryango ba Rayon Sports ibasaba kwitabira Inteko Rusange isanzwe:

Madamu/Bwana Umunyamuryango wa Association Rayon Sports

Impamve: Gutamirwa mu nama isanzwe y’Inteko Rusange

Madamu Bwana Munyamunyango,

Nshingiye ku mategeko shingiro y ’Umuryango "Association Rayon Sports" akuko yatowe kuwa 02/02/2025 ma ngngo yayo ya 14,

Nahingiye ku mwanzaro w’Inama y’lnama y Ubutegetsi yateranye kuwa 20/08/2025;

Nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngirango ngutumire mu nama y’Inteko Rusange ya "Association Rayon Sports" izaba kuwa 07/09/2025 guhera saa 9:00 kuri DELIGHT HOTEL

Nyarutarama.

Ingingo zizaganirwaho:

1. Raporo y’ibikorwa na raporo y’umutungo by umwaka wa 2024-2025

2. Gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imali by’umwaka wa 2025-2026

3. Raporo y’utsugenzazi bw’imiyoborere n’umatungo by’umwaka wa 2024-2025

4. Raporo y’ihikorwa by akanama gashinzwe gukenara amakimbirane muri 2024-2025

5. Ibindi

Magire amahoro

Umuyobuzi w’Inama y’Ubutegetsi ya Association Rayon Sports

MUVUNYI Paul

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka