
Inama yari kuzahuza abanyamuryango yasubitswe
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports, inama yari kuzahuza aba banyamuryango, ikabera Kicukiro kuri iki cyumweru yamaze gusubikwa, ibi bikaba ngo byatewe n’ubusabe bw’abanyamuryango bifuza guherekeza no gukurikira umukino uzahuza Rayon Sports n’ikipe ya Al Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo.
Ibaruwa isubika inama

Byari biteganyijwe ko muri iyi nama hazaberamo amatora y’abagize "Board ya Rayon", komite nyobozi y’umuryango wa Rayon sports isanzwe iyoborwa na Kimenyi Vedaste, ndetse na Komite y’urwego rw’abafana mu gihugu isanzwe iyoborwa na Muhawenimana Jean Claude, aho ndetse byavugwaga ko Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports (FC) bwari kuvaho ikipe igakomeza iyoborwa n’umuryango.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rwose nibabe bihanganye, ayo matora azabe ekipe yacu yavuye muri sudani. murakoze.