Imyenda izambarwa n’ibihugu icyenda mu gikombe cy’Uburayi ikoranye uburozi
Ubushakashatsi bwerekanye ko imyenda izambarwa n’abakinnyi ba Pologne, Espagne, Ubudage, Uburusiya, Ukraine, Ubutariyani, Ubufransa, Ubuholandi na Portugal ikoze mu miti irenze urugero ku buryo ishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu.
Ikigo cy’iburayi girengera abaguzi (European Consumer Organisation) cyatangaje ko kuri iyo myenda ahari ibendera ry’igihugu hakoze mu bintu bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu cyane cyane ko iyo abakinnyi n’abafana basoma ikirango cy’igihugu bishimira intsinzi.
Imyenda y’ibihugu nka Espagne,Ubudage,Ukraine, Uburusiya,Ubufaransa n’Ubutariyani yakoranywe imiti irenze urugero. Imyenda y’Ubudage na Espagne irimo imiti irenze ubushobozi bw’umubiri w’umwana naho imiti ya nickel igira ingaruka ku bwonko iri mu myenda ya Portugal n’Ubuholandi.
Imyenda ya Pologne irimo uruhurirane rw’imiti ya organotin isanzwe irwanya impumuro nziza. BEUC ivuga ko Espange n’Ubutaliyani bambariye kuri nonylphenol ikoreshwa mu kurwanya amazi yanduye, yangiza ibidukikije; nk’uko byatangajwe na AFP.
Haribazwa niba iyi miti ari iyo kongera imbaraga cyangwa ari ukuroga kuko iri ku kirango cy’igihugu aho abakinnyi bakunda gusoma bishimira intsinzi. Iyi myenda yakozwe n’inganda zitandukanye nka Nike, Adidas na Puma.
Monique Goyens, umuyobozi wa BEUC arasaba ko hajya habanza gusuzumwa ibikoresho bigiye gukoreshwa n’imbaga ndetse n’impamvu iyi miti yakoreshejwe.
FIFA ntiyemera ko abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge n’imiti kuko bagomba gukoresha imbaraga z’umwimerere. Diego Maradona wari kapiteni w’Argentina mu gikombe cy’isi 1994 yahagaritswe kubera ibiyobyabwenge.Yashyiraga Cocaine mu gitambaro kapiteni yambara.
Hari impungenge ko hakishimirwa intsinzi hangizwa ubuzima byiyongera ku irondaruhu ryiganje muri Ukraine na Pologne.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|