Imyaka ine y’amagorane: Ni iki cyo kuzibukira kuri Capt (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports?

Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle, wari perezida wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye mu gihe haburaga iminsi micye ngo manda y’imyaka ine irangire.

Uwayezu Jean Fidèle, yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports kubera uburwayi
Uwayezu Jean Fidèle, yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports kubera uburwayi

Ni inkuru yatunguranye mu matwi y’abakunzi ba ruhago ariko nanone ku muntu wari umaze igihe akurikirana ibyo muri Rayon Sports, ashobora kuvuga ko itatunguranye kuko atari rimwe cyangwa kabiri uyu muyobozi avuga ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports.

Ku rundi ruhande ni inkuru yakiriwe mu buryo bubiri butandukanye kuko iyo unyujije amaso ku mbugankoranyambaga ubona hari abavuze ko ari icyemezo cyiza bakurikije uko ikipe yari imeze, muri make bigaragara ko abyishimiye gusa hakaba n’abandi bavuze ko bababajwe nabyo kuko hari ibyiza uyu mugabo yakoreye iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda benshi.

Ariko se yaba uwo byashimishije n’uwo byababaje bafite impamvu zibarengera? Imyaka hafi ine ni iki cyo kwibukira kuri Captain Rtd Uwayezu Jean Fidèle muri Rayon Sports?

Uwayezu Jean Fidèle yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki 24 Ukwakira 2020, ni amatora atarabaye mu buryo budasanzwe kuko nyuma y’uko amategeko yari amaze kuvugururwa, yari yasize abayobozi b’amatsinda y’abafana aribo bemerewe gutora gusa.

Amatora yakurikiyeho kuri uwo munsi, aba nta muntu n’umwe mu bari basanzwe muri Rayon Sports wari wemerewe kwiyamamaza kuko na Mushimire wari wiyamamaje kandidatire ye yayikuyemo rugikubita. Abari cyumba cyabereyemo amatora batunguwe no kubona Uwayezu Jean Fidèle, batari bamenyereye yinjira ndetse binarangira yiyamamaje nk’umukandida umwe ndetse aranatorwa.

Abakunzi ba ruhago ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports, icyo gihe bavuze ko Uwayezu Jean Fidèle yari azanywe n’inzego Umukuru w’Igihugu, yari yashinze gukemura ibibazo bya Rayon Sports byari bimaze hafi amezi atandatu kugeza ubwo Munyakazi Sadathe wayiyoboraga amwandikiye amutabaza kuko mu bari barigeze kuyiyobora nta wari wemerewe kwiyamamaza.

Iyi myaka yose Uwayezu Jean Fidèle wari watorewe kuyobora iyi kipe iri mu bibazo by’imiyoborere ndetse n’ubukungu budasigaye inyuma ndetse no guhuza Abarayons bari bacitsemo ibice. Ibi byatumye igice kinini cy’imyaka ine yari yatorewe akimara asa nkaho ariwe uyiyobora wenyine afatanyije n’Umunyabanga Mukuru Patrick Namenye, kuko abo batoranywe nk’aba Visi Perezida be bagiye bava mu nshingano buhoro kugeza batakigaragara mu bikorwa by’ikipe.

Ibi byatumye abura amaboko y’Abarayons benshi bafite ubushobozi bwo kuba bagira inkunga batanga biganjemo abahoze bayobora iyi kipe. Aba bayoboye kuba bari batakiri muri iyi kipe byatumye batwara na bamwe mu Barayons basanzwe bavugaga ko ikipe yabo bayambuwe bigakubitiraho ko nta n’umusaruro wagiye ugaragara inshuro nyinshi.

Imyaka yiganjemo kugira ibanga mu bikorwa bya Rayon Sports

Ubusanzwe, amakuru ya Rayon Sports mbere wayasangaga ahari ho hose, bivuze ko mu magambo make amakuru muri Rayon Sports yasohokaga mu buryo bworoshye, ibi ntabwo ariko byari bimeze muri iyi myaka ine hafi yari igiye kumara iyoborwa na Uwayezu Jean Fidèle kuko hari harimo ikintu cyo kubika amakuru imbere ariko nanone bikarangira agiye hanze.

Ibi byafashaga iyi kipe kuba yatuza nubwo yaba ifite ibibazo birimo kudahembera ku gihe byagiye bibaho kenshi ariko ntiwumve ko habayeho kwivumbura kw’abakinnyi nkuko mu myaka yashize (Mbere ye) byagendaga abakinnyi banga no gukora imyitozo, nubwo igihe biteguraga umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2023, wari kubera i Huye hari abakinnyi banze kujyayo ku ikubitiro kubera ibyo batari bahawe gusa bikarangira bagiye yewe banatwara igikombe batsinze APR FC.

Nta kavuyo mu miyoborere, ubuyobozi bwari butinyitse

Iyi myaka hafi ine yaranzwe no kutumvikana, no kutavuga rumwe hagati y’abayobozi ba Rayon Sports nkuko byabaga bimeze mbere ya Uwayezu Jean Fidèle, aho wumvaga hari abayobozi batumvikana kandi bakabaye basenyera umugozi umwe cyangwa ukumva ngo hari umuntu runaka utari no mu buyobozi ariko winjira mu ikipe byoroshye akaba yakora ibyo yishakiye, ingero ni nyinshi aho hari uwaguriye abakinnyi amata abayobozi batabishaka cyangwa batabizi n’ibindi byinshi.

Gusa kuri iyi ngingo ushobora kuvuga ko n’ubundi abayobozi batari benshi kuko nkuko twabivuze haruguru abo batoranywe ngo bayoborane bagiye rugikubita agasigara mu nshingano hamwe n’abandi bake.

Wavuga ko bari bake ariko ubuyobozi bwe bwari butinyitse cyane kuko nubwo havugwagamo ibice bimwe by’Abarayons ngo batamwemeraga ibyabaga byose byaberaga inyuma dore ko ntawatinyukaga kuba yabikorera hafi dore ko yigeze no kubabwira ko Rayon Sports, bavuga ko ipfuye cyangwa se itariho bashobora kuzagenda mbere yayo.

Imyaka ine ku musaruro mu kibuga

Kubura amafaranga inshuro nyinshi byatumye kugura abakinnyi ndetse no gushyiraho abatoza bitagenda neza kuva mu 2020 kugeza mu mpeshyi ya 2024.

Ibi byashingiye ku bakinnyi bagiye bagurwa bagakemangwa urwego rwabo haba imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze barimo n’abagendaga batageze no mu kibuga. Ibi kandi byajyanaga n’ishyirwaho ry’abatoza aho Uwayezu Jean Fidèle yakoranye n’abatoza umunani (8) mu myaka ine (4) aho umwe gusa, Haringingo Francis ariwe warangije amasezerano ye mu gihe agiye ahasize Robertinho.

Guhuzagurika ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza byatumye muri iyi myaka ine yaburaga iminsi micye ngo irangire Capt Rtd Uwayezu ayohora ikipe ya Rayon Sports, umusaruro mu kibuga utaba mwiza ku rwego rw’ikipe nka Rayon Sports.

Iyi kipe muri iyi myaka ine y’imikino (2020-2021, 2021-2022, 2022-2023 na 2023-2024) Jean Fidèle ari umuyobozi agiye nta gikombe na kimwe cya shampiyona atwaye aho umwanya mwiza yagize muri shampiyona ari uwa kabiri yagize mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 iyi kipe ifite amanota 61 aho yarushwaga abiri na APR FC yanganyaga na Kiyovu Sports amanota 63.

Nubwo nta gikombe cya shampiyona yatwaye na kimwe ariko Uwayezu Jean Fidèle, yafashije iyi kipe gutwara igikombe kimwe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 batsinze ikipe ya APR FC igitego 1-0 biyihesha kongera gusohokera Igihugu nyuma y’imyaka ine yari imaze itabigeraho.

Kunanirwa kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yakiniye mu rugo imikino yose ntabwo bizibagirana

Ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidèle, ikipe ya Rayon Sports yabonye amahirwe yo gusubiramo amateka yakoze mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 igera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ndetse ikanagera muri 1/4.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro 2022-2023, Rayon Sports yasohokeye u Rwanda muri CAF Confederation Cup 2023-2024 ndetse inagira amahirwe yo kutanyura mu ijonjora ry’ibanze.

Ibi byiyongeyeho gukinira mu rugo imikino ibiri yose yari kuyigeza mu matsinda ikabera mu Rwanda. Iyi kipe ariko yasezerewe na Al Hilal Benghazi yo muri Libya kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino ibiri yose yabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ibyafashwe nk’intsinzwi ikomeye itazibagirana muri ruhago Nyarwanda.

Ikipe ya Rayon Sports yanagaruye ikipe y’abagore no kugira aho ikorera hazwi

Mu byo Uwayezu Jean Fidèle, azibukirwaho byabaye ayobora Rayon Sports, ni ukugarura ikipe y’abagore yazamutse mu cyiciro cya mbere mu 2023 igahita inatwara shampiyona 2024 mu gihe yari imaze imyaka irenga 10 itabaho.

Kuba yaraje ariko bisa nk’aho n’ubundi kwari ukubahiriza amategeko y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika ateganya ko nta kipe ikina imikino Nyafurika idafite ikipe y’abagore nubwo nanone byanashobokaga ko inshuro imwe ikipe yasohotse yanayitira nkuko izindi zibigenza nacyo kikaba ari kimwe mu byo azibukirwaho.

Ibi byiyongeraho, kubonera ikipe aho ikorera (Bureaux) bitandukanye no mu gihe cya mbere aho ikipe yabarizwaga aho uyiyobora muri icyo gihe akorere imirimo ye, bivuze ko yabaga ahantu bitewe n’uyiyoboye aho iyi kipe ayisize Kicukiro/Zinia nyuma kuva mu biro yakoreragamo ku Kimihuhurura mu Karere ka Gasabo.

Ibi ariko nabyo bijyana no kubahiriza amategeko y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika avuga ko buri kipe igomba kugira aho ibarizwa, bivuze ko n’ubundi byagombaga kubaho kugira ngo iyi kipe ibone uburenganzira bwo gukina amarushanwa imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Uwayezu Jean Fidèle, yeguye ku mirimo yo kuyobora Rayon Sports mu gihe uwari Umunyamabanga Mukuru Namenye Patrick nawe ari mu minsi ya nyuma kuko yatanze ukwezi kwa Cyenda akaba nawe avuyemo, ikipe mu bayobozi isigaranye hakaba harimo Nkubana Adrien ushinzwe abakozi mu gihe nta gihindutse amatora ateganyijwe tariki ya 24 Ukwakira 2024 aribwo manda yariho yari kuzarangira.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka