Amakipe ane afite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi, yamaze kwimurirwa imikino yari afite mu mpera z’iki cyumweru turimo ndetse n’icyumweru kizakurikiraho, ikazakinwa nyuma yo gushaka itike ya CHAN.

Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi 8 ari nayo ifite benshi, APR Fc ifite 7, Police Fc ikagira 5, As Kigali ikagiramo 3, imikino ayo makipe yari kuzakina kugeza ubu ni yo yamaze kwimurwa, bituma hari n’indi mikino igenda ihindura iminsi yari kuzaberaho

Imwe mu mikino yahindutse n’amatariki yashyizweho
Umunsi wa gatanu wa Shampiyona
Ku wa Gatatu tariki 15/11/2017
APR Fc vs Bugesera
Espoir vs As Kigali
Ku wa Kane tariki ya 16/11/2017
Rayon Sports vs Police Fc
Umunsi wa gatandatu wa Shampiona
Ku wa Gatanu tariki ya 17/11/2017
Marines vs Etincelles
Ku wa Gatanu tariki ya 18/11/2017
APR Fc vs Kirehe
Ku wa Gatandatu tariki ya 19/11/2017
Rayon Sports vs Mukura
National Football League
Ohereza igitekerezo
|