Bamwe bagiye n’amaguru, barakomeza baragenda no mu kavura, abandi batega moto, amagare ndetse n’uburyo buryo bwose bwabageza ku kibuga, kandi amabara yose bari bayashyize hasi.
Nta bururu n’umweru, nta mweru n’umukara, ahubwo bisize amarangi y’ibendera ry’Igihugu, bakagira bati "hagwa imvura, hava izuba, ubu gahunda ni ugufana Amavubi yacu."
Urukundo rwa ruhago rugaragara mu bihe byose. ⚽✨
Mu mvura nyinshi, abafana babukereye gushyigikira Amavubi ku mukino wa nyuma w'imikino ya gicuti Mpuzamahanga #FIFASeries2026 akinamo na Estonia mu gihe muri aya masaha Kenya iri gukina na Grenada mu mukino w'umwanya wa gatatu.… pic.twitter.com/K9sGslgeqJ
— Kigali Today (@kigalitoday) March 30, 2026
Ubwo kandi nako amabisi yanyuranagamo azanye abafana—ay’amashanyarazi, ayakoresha mazutu, yose intero yari imwe, baririmba bati "Tsinda we, batsinde, tsinda tsinda batsinde!"
Abasore b’Amavubi nabo ubwo rero baserutse kuri Stade, bajya mu rwambariro bumva Morale ari yose, naho ubwo stade yakira ibihumbi 45, yakubise yuzuye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|