Kuri uyu wa Gatandatu guhera i Saa munani n’igice, amakipe ane yageze muri 1/2 mu cyiciro cya kabiri, araza kuba yongera guhatana mu mikino yo kwishyura, aho ebyiri zitsindira kugera ku mukino wa nyuma, zigahita zinakatisha itike yo kwinjira mu cyiciro cya mbere.

Umukino umwe urabera i Kinihira mu karere ka Rulindo, aho Sorwathe iza kwakira AS Muhanga, mu gihe umukino ubanza wari warangiye As Muhanga itsinze Sorwathe ibitego 3-0.
Undi mukino wo kwishyura uraza kubera kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Gatandatu, aho Intare Fc yari yanganyije na Pepiniere 0-0 mu mukino ubanza, nabo baza kwitoramo ikipe izamuka mu cyiciro cya mbere.
Uko aya makipe aza kuba ahatana, ni nako amakipe ari mu myanya ya nyuma mu cyiciro cya mbere aza kuba ahatanira kuguma muri iki cyiciro, mu gihe amwe aza kuba ahura hagati yayo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2018
APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko)
Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe)
Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera)

Uko amakipe atandatu ya nyuma akurikirana
10. Marines, Amanota 28
11. Bugesera, Amanota 28
12. Espoir, Amanota 27
13 Amagaju, Amanota 27
14 Kirehe Fc, Amanota 25
15 Gicumbi, Amanota 21
16 Miroplast, Amanota 17
Urutonde rurambuye
National Football League
Ohereza igitekerezo
|